Amakuru UMUSEKE ukesha umunyamakuru wacu ukorera mu karere ka Rubavu, aratangaza ko ku mugorora wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage aramwica.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, mu Mudugudu wa Murambi ,Akagari ka Buhaza, ubwo abasirikare ba Congo bari basumbirijwe n’ibitero bya M23.
Umunyamakuru Mukwaya Olivier ati “ Hari uwinjiye ku butaka bw’u Rwanda, abaturage babirukankaho,barangije barasa umuturage umwe. Yitabye Imana n’umurambo we wamaze kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.”
Nta rwego na rumwe ruremeza iby’uyu musirikare winjiye ku butaka bw’u Rwanda.
Mu masha ya mu gitondo yo ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, nabwo igisasu cyavuye muri Congo,cyaruhukiye ku nzu y’umuturage i Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe, ku bw’amahirwe nta muntu cyahitanye cyangwa ngo akomereke.
Amakuru aravuga ko imirwano hagati ya M23 na FARDC igkomeje mu mujyi wa Goma.
Ni mu gihe M23 yasabye ingabo za Congo n’abo bafatanya kwemera kumanika amaboko bitarenze amasaha 48, zigahita zerekeza muri Stade de l’Unité iri rwagati mu Mujyi wa Goma,bitakorwa, imirwano igakomeza ari nako ishaka gufata umujyi wa Goma.
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Akanama k’Umutekano ka Loni , basabye ko impande zihanganye zahagarika imirwano ako kanya kandi umutwe wa M23 ugasubira inyuma .
Icyakora Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zisanga hakwiye gukurikizwa inzira y’ibiganiro kuruta inzira y’intambara.
- Advertisement -
Amb Nikki Haley, ati “Bagenzi banjye, nta bisubizo byaboneka mu Burasirazuba bwa RDC, hakoreshejwe imbaraga za gisirikare. Kugera ku mahoro arambye, impande zose zigomba kubaha ibiganiro bya Luanda biyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço.
UMUSEKE.RW