Umwarimu ufunzwe by’agateganyo yahawe kuzaburanaho mu mpera za 2027

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umwarimu azaburana mu myaka ibiri iri imbere

Uwahoze ari umwarimu ku ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, ukekwaho gusambanya abana babiri “yabanje kubarira amasambusa” azaburana mu mizi mu mpera z’umwaka wa 2027.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko uwahoze ari umwarimu Ntivuguruzwa Thomas wahoze yigisha mu kigo cyahoze cyitwa ETO Gitarama ubu kitwa Nyanza TSS azaburana mu mpera z’umwaka wa 2027.

Mwarimu Thomas yafunzwe mu mwaka ushize wa 2024, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ajurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, nabwo bikomeza uko.

Ubu afungiye mu igororero rya Muhanga iyo minsi 30 y’agateganyo, gusa azaburana mu mizi mu mpera z’umwaka wa 2027.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Me Theogene Twiringiyimana yavuze ko urukiko rutanga amatariki rukurukije igihe ikirego cyaziye, naho kuba urukiko rushobora gutanga kuburana mu mizi amatariki ya kure ku bijyanye n’ibyaha by’ubugome, na byo hagenderwa igihe ikirego cyatanzwe, kandi amategeko ataba yishwe.

Gusa uhawe kuburana cyera ashobora kwandikira Perezida w’urukiko agaragaza impamvu, agasaba itariki ya bugufi yo kuburaniraho maze Perezida agasuzuma izo impamvu yagaragaje, akaba yamuha itariki ya bugufi impamvu yatanze zumvikana.

Mu iburanisha UMUSEKE twakurikiranye umwarimu Ntivuguruzwa Thomas wigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) muri Nyanza TSS, ubushinjacyaha bumurega gusambanya abana babiri, umwe yari afite imyaka 17 naho undi imyaka 15.

Ubushinjacyaha bukavuga ko yanyuze mu isantere ya Butansinda abona abana babiri bacuruje amasambusa azwi ku izina ry’ibiraha niko kubabwira ko bajyana aho yabaga maze akabibagurira bagezeyo mwarimu Thomas arabirya ntiyabishyura anongeraho kubasambanya.

Ibyo ubushinjacyaha buvuga bunabishingira ku mvugo z’abana ubwabo ndetse n’imvugo z’umuzamu warindaga aho mwarimu Thomas yabaga mu macumbi y’ikigo n’ibindi bimenyetso ubushinjacyaha bufite.

- Advertisement -

Mwarimu Thomas we yiregura avuga ko yatashye iwe yasinze mu byo yise ‘kwihembukira’ asanga abana iwe mu rugo banarikumwe n’umuzamu mu gicuku, maze imvura iragwa nyinshi abasasira mu cyumba cyabo bararyama na we aryama mu cyumba cye, ibyo kubasambanya ntabyabaye kandi atari kubona ahandi abacumbikishiriza kuko aho bari bacumbitse muri ayo macumbi y’ikigo nta mugore wari uhacumbitse habaga abagabo gusa.

Me Mpayimana Jean Paul wunganiye Thomas muri uru rubanza yabwiye urukiko ko uriya mwarimu yise ‘Umupapa’ afunzwe azira kugira neza.

Icyo gihe Me Jean Paul Mpayimana yagize ati “Thomas ari kurengana mu isi ariko ijuru niba ribaho  azarijyamo kuko yagize neza.”

Me Jean Paul Mpayimana yasoje agira ati “Iyo abo bana abareka mu gicuku bakagenda bakagira icyo baba yari kubiryozwa.”

Uruhande ruregwa ntirwemeye ko abo bana bazanwe na mwarimu Thomas ahubwo rwemezaga ko yabasanze iwe barikumwe n’umuzamu.

Niba nta gihindutse uwahoze ari umwarimu Thomas azaburanira mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Huye mu kwezi kwa Ukuboza 2027.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *