Urukiko rukuru rukorera i Kigali rwafashe icyemezo kuri Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga wihannye inteko imuburanisha igizwe n’abacamanza batatu, ibyo asaba urukiko rwafashe icyemezo ko nta shingiro bifite bariya bacamanza bagomba gukomeza kumuburanisha.
Karasira yinjiye mu rukiko yambaye inkweto zo mu bwoko bwa bodaboda zidasa urw’iburyo ari ubururu naho urw’ibumoso ari umweru.
Yari yambaye amataratara y’umukara mu maso, afite impapuro nyinshi ndetse n’ibitabo mu ntoki, imyambara isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda icyarimwe n’amashapule atatu mu ijosi.
Ubwo yaherukaga mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, yihannye inteko imuburanisha igizwe n’abacamanza batatu aribo Antoine Muhima akaba na Perezida w’urukiko aburaniramo, Didace NSHIMIYIMANA icyarimwe n’umucamanza Claudine Karangwa.
Karasira Aimable yavugaga ko impamvu yihana abo bacamanza ari uko bamufitiye urwango.
Karasira yagize ati”Nyakubahwa Perezida w’Inteko iburanisha mwanga gushyira mu bikorwa icyemezo cya muganga cy’uko ndwaye cya taliki ya 05 Gicurasi 2024 ahubwo mugashyigikira urwego rw’igihugu rushinzwe amagororero(RCS) mu gutinza urubanza kuko RCS yanze kumvuza kandi ndwaye.”
Karasira yabwiye urukiko ko Kandi RCS yanga gushyira imyanzuro ye muri system ihuza ababuranyi.
Akomeza avuga ko RCS itamwemerera gutegurana urubanza n’abamwunganira.
Karasira ati”RCS ntinyemerera gushaka ibimenyetso binshinjura no kubishyira muri syst
- Advertisement -
Yakomeje avuga ko inteko imuburanisha itandika ibyavugiwe aho aba aburanira, akemeza ko ifatanya n’ubushinjacyaha na RCS bagashyira mu byo yise ibinyoma muri system bavuga ko yishyurirwa na leta amafunguro yo muri cantine.
Mugusesengura iki kibazo ,Urukiko rukuru rukorera i Kigali bisunze ingingo z’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
Iryo tegeko urukiko rwisunze zirondora impamvu zishobora gutuma habaho kwihana umucamanza.
Nk’iyo umucamanza we ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo bafitanye inyungu bwite mu rubanza.
Indi mpamvu ya iyo umuburanyi we ubwe cyangwa uwo bashakanye afitanye isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo butaziguye cyangwa afitanye isano ku buryo buziguye kugeza ku gisantera cya Kane n’umwe mu bagize inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira cyangwa umuhagarariye.
Indi mpamvu yatuma umuburanyi yihana umucamanza, iyo umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza n’izindi mpamvu.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rusanga impamvu Karasira ashingiraho yihana abacamanza mu rubanza zerekeranye no kutishimira imigendekere y’iburanisha n’ibyemezo bifatwa muri iryo buranisha ari uko adashoboye kubihuza n’impamvu ziteganwa n’amategeko zatuma umucamanza yihanwa mu rubanza .
Ruvuga kandi ko ntaho amategeko ateganya ko umuburanyi utishimye imigendekere y’iburanisha cyangwa icyemezo cyafashwe muri iryo buranisha ashobora kwihana umucamanza.
Urukiko kandi rushingiye kuri ririya tegeko ryavuzwe haruguru rurasanga ikirego cyatanzwe na Aimable Karasira cyo kwihana abacamanza kitagomba kwakirwa.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rukuru rukorera i Kigali rwemeje kutakira ikirego cyo kwihana abacamanza Antoine Muhima, Didace NSHIMIYIMANA na Claudine Karangwa cyatanzwe na Karasira Aimable Uzaramba.
Urukiko kandi rwategetse ko abo bacamanza bazakomeza kumuburanisha.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’umunyamategeko Karuranga Salomon yavuze ko urubanza rugomba gukomeza kandi ko kiriya cyemezo urukiko rwafashe kitajurirwa.
Aimable Karasira aregwa ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube, muri ibyo byaha harimo guhakana no gupfobya jenoside, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’ibindi byose aburana abihakana.
Yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema.
Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza muri Gashyantare 2025 rubera i Nyanza nkuko bisanzwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza