Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona iri mu myanya ibiri ya nyuma, Vision FC yahisemo kongera imbaraga ihereye mu gice cy’ubusatirizi, maze igura Mussa Esenu wahoze akinira Rayon Sports.
Kuri uyu wa kane, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Vision FC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yamaze kurangizanya na Mussa Esenu ukomoka muri Uganda. Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yasinyiye iyi kipe amasezerano y’amezi ashobora kongerwa bitewe n’umusaruro w’impande zombi.
Uyu musore mbere yo kugaruka mu Rwanda, ubwo yatandukanaga na Gikundiro muri Gicurasi 2024, yari yasubiye iwabo muri Bull FC.
Esenu winjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2022 avuye muri KCCA FC, yatsinze ibitego yavuye mu Rwanda amaze gutsinda ibitego 13 mu mwaka we wa mbere, mu gice kibanza cy’uwa kabiri atsinda bine mu mikino umunani yakinnye.
UMUSEKE.RW