Yakinnyeho Karate! Djasmin utoza Gym ni muntu ki?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubanza guca mu mikino njyarugamba irimo Karate ariko bikarangira abaye umutoza wa “Gym”, Mfitemungu Djasmin yahishuye icyatumye ahitamo kujya gutoza.

Igihugu cy’u Rwanda, kiri mu by’imbere ku Isi mu bishyira imbere abagore bijyanye n’ubushobozi bifitemo. Abamaze kwisobanukirwa no kumenya neza amahirwe Igihugu cyabahaye, bakomeje kugaragaza impano bifitemo mu bice bitandukanye.

Mfitemungu Djasmin w’imyaka 25 uvuka mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu batoza bagezweho mu bakobwa bakoresha “Gym” mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro na UMUSEKE, uyu mutoza ukorera muri “No Limit Fitness Gym”, yagarutse ku buzima bwe.

Avuga ko yatangiye gukora Siporo nk’utarabigize umwuga akiri muto ariko akura abikunda. Djasmin avuga ko kimwe mu byagiye bimufasha gukunda siporo, ari ukugira inshuti nziza zamugiraga inama y’uko yakomereza muri uwo mujyo ku buryo yazanabigira umwuga akaba yabibyaza umusaruro.

Uyu mutoza yavuze ko yagize amahirwe yo guhura n’umwe mu basanzwe bakoresha Gym, akamubonamo impano yo kuzavamo umutoza mwiza muri iyi siporo, maze amugira inama yo kurushaho kubikunda no gukomeza kubikora neza.

Ati “Nta bwo numvaga nabasha kuyobora imbaga y’abantu mbakoresha siporo. Ariko we yabonye ko mbishoboye, antera courage yo kubikora gusa nakundaga siporo cyane kuko icyo gihe nakinaga Karate.”

Yakomeje agira ati “ Natangiye kubikora mu 2022 gake gake, nkorera muri Heroes Gym i Rubavu ari we ubimfashamo. Natangiye kujya imbere y’imbaga y’abantu nkoresha Gym igice cyitwa Optimum 2023.”

Kimwe mu bindi yakomeje avuga ko cyamukundishije siporo, ni uburyo yari afite ibiro byinshi kandi akiri muto ku buryo yaterwaga ipfunwe n’uko yanganaga ku myaka ye. Yakomeje avuga ko siporo yayigize ubuzima bwe bwa buri munsi.

Bimwe mu byo siporo yamufashije, harimo kugabanya ibiro, kurwanya indwara za hato na hato, kubona ubushobozi bw’amafaranga buvamo icyo yifuza cyose mu bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, gufasha abandi akoresha imyitozo n’ibindi birimo kunguka inshuti.

- Advertisement -

Kimwe mu byatumye ahitamo gukoresha siporo ya Gym, harimo kwifuza gufasha abantu bakuze bafite umubyibuho ukabije, kuwurwanya no kubafasha kurwanya indwara ziterwa na wo.

Avuga ko iyo adakora iyi siporo cyangwa ngo abe umutoza wa yo, yari gukomeza umukino wa Karate yakuze akunda kandi akina. Ndetse avuga ko n’ubwo umwanya wamubanye muto ariko akiwukina.

Mfitemungu yagiriye bagenzi be inama yo gukunda siporo kugira ngo babashe kurwanya umubyibuho ukabije ahanini uterwa n’imiterere y’igitsinagore, ariko kandi no kugira ngo babashe kugira ubuzima bwiza. Ikindi gituma agira abakobwa gukunda siporo, ni bamwe mu baba bifuza kugira imiterere myiza.

Djasmin asigaye ajya mu mbaga akabakoresha Siporo
Abo akoresha Siporo, bamwisanzuraho
Ashimira uwamubonyemo ubushobozi bwo kuyobora abakora siporo ya “Gym”
Djasmin afasha benshi bakuze kurwanya indwara biciye muri Siporo abakoresha
Mfitemungu (wambaye umupira w’umweru), aba aterana ubute n’abo akoresha siporo
Anyuzamo akabibutsa ko yakinnyeho umukino wa Karate
Ajya anyuzamo akajya gutemberera hanze ya Kigali ari kumwe n’abo akoresha Siporo
Umutoza Djasmin, ubu ni umutoza muri “No Limits Fitness Gym”

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *