Ubwo habaga Inama y’Inteko Idasanzwe y’Umuryango wa Rayon Sports kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, abafatanyabikorwa ba yo, bayisezeranyije ko bazaba bari kumwe mu bihe byose yaba iby’imvura cyangwa iby’izuba.
Kuri iki Cyumweru, ni bwo hateranye Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Umuryango wa Rayon Sports. Ni inama yatangijwe n’Umuyobozi w’Urwego Rukuru muri uyu Muryango, Paul Muvunyi, wahaye abantu ikaze agahita ayitangiza.
Inzego zose ziyobira Gikundiro, zari zitabiriye iyi Nama. Bimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa, harimo kwemeza amategeko shingiro y’Umuryango avuguruye aherutse kwerekwa abanyamuryango ndetse no kuganira ku mushinga w’Ikigega cyitwa “Rayon Sports Ltd.”
Ubwo abafatanyabikorwa b’iyi kipe yo mu Nzove bafataga ijambo, yaba SKOL Ltd, MTN-Rwanda, Forzza-Betting ndetse na Airtel-Rwanda, bayisezeranyije ko bazayiherekeza muri uyu mushinga w’ikigo cy’ishoramari cya “Rayon Sports Ltd.” Ikirenze kuri ibyo kandi, bayisezeranyije ko biteguye gufatanya na yo mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Ku kijyanye no kwemeza amategeko shingiro y’uyu muryango, abagize itsinda ryayavuguruye, ryahawe umwanya risobanurira abanyamuryango buri ngingo iyagize mbere y’uko yemezwa.
Nyuma y’ibisobanuro bahawe kandi bakanyurwa, abitabiriye iyi Nteko Rusange idasanzwe, bemeje amategeko shingiro avuguruye ku kigero cya 100%. Muri iyi nama kandi, hashimiwe Uwimana Jeanine uyobora Rayon Sports WFC, ku bw’ukuntu ikomeje kwitwara igahesha ishema uyu muryango.
Iyi kipe yo mu Nzove yasoje imikino ibanza ya shampiyona, ari yo iyoboye urutonde, ndetse no mbere yo gutangira imikino yo kwishyura, yongeyeno abakinnyi barimo Biramahire Abeddy wakinaga muri Mozambique.
UMUSEKE.RW