Abagide bari mu cyumweru cyo kuzirikana ibikorwa by’urukundo

Umuryango w’Abagide mu Rwanda watangiye icyumweru cy’ibikorwa by’urukundo, gufasha abatishoboye no kwitegura umunsi wo kwibuka Baden Powell, washinze uwo muryango.

Buri kwezi kwa kabiri, uyu muryango ugira icyumweru cy’ubugide aho ukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo n’iby’ubwitange.

Muri iki cyumweru, Abagide bo mu Rwanda bazibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Inkuru yacu igaragaza ikimenyetso n’indangagaciro z’umuryango wacu.”

Mu gutangiza iki cyumweru, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, Abagide bagera kuri 35 bahawe amasezerano, biyemeza kuba indahemuka n’umusemburo w’amahoro.

Hortance Nancy Kabagambe, umaze imyaka icyenda ari umugide, avuga ko yishimira ko uyu muryango uha agaciro umwana w’umukobwa, kumwubakamo umuyobozi w’ahazaza kandi ugafasha n’abatishoboye.

Ati: “Iyo tugeza mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ubugide, turushaho kwimakaza ibikorwa by’urukundo no kwita ku batishoboye, guha inama abangavu kugira ngo birinde ibishuko n’ibindi.”

Tuyisenge Muramyi wo mu Mudugudu wa Mugeyo, Akagali ka Muyange, mu Murenge wa Kagarama, nyuma yo guhabwa n’Abagide amafunguro n’ibikoresho by’isuku, avuga ko atari azi ko hari abantu bamwereka urukundo.

Ati: “Kugira ngo mbone isukari y’umwana byangoraga, ariko kuba nyibonye navuga ko ari amahirwe ngize. Ibikorwa by’urukundo by’Abagide bakomeze babikore, kandi Imana izabagirire neza.”

Uwamwezi Marie Louise, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda, avuga ko icyumweru cy’Abagide cyatangiye ku wa 15 Gashyantare kikazarangira ku wa 22 Gashyantare, ari na yo tariki yizihirizwaho isabukuru ya Baden-Powell.

- Advertisement -

Ati: “Ni icyumweru gikorerwamo ibikorwa by’urukundo, birimo kuremera abana b’abakobwa, kubungabunga ibidukikije no gukora ubukangurambaga ku bibazo bibangamiye abana b’abakobwa, kwirinda inda zitateguwe no kurwanya ibisindisha n’ibiyobyabwenge.”

Uwamwezi avuga ko ari icyumweru cyo kuvugurura amasezerano y’Abagide, kwibuka inshingano z’uburere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa, hagamijwe kumwubakira ubushobozi no kumutegura kuzaba umuyobozi n’umubyeyi ubereye u Rwanda.

Mu 1907, Baden-Powell nibwo yashinze umuryango w’Abaskuti, hanyuma mu 1910, we n’umugore we Olave Baden-Powell bashinga ishami ry’abakobwa ryiswe Abagide. Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1957.

Ni umuryango utegamiye ku idini, ukora ibikorwa by’ubwitange, gufasha abatishoboye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuryango w’Abagide wibanda ku burere bw’umwana w’umukobwa haba mu by’iyobokamana, mu muco no mu bundi bumenyi, gufasha abawurimo kwiteza imbere mu buryo bw’umwuka no ku mubiri.

MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE

Uwamwezi Marie Louise, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abagide bishimira uruhare rwabo mu kugira Isi nziza
Abagide basabwa kumurikira Isi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW