Abakuru b’ibihugu bya Afurika bariga uko imirwano yahagarara muri RD Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abakuru b’ibihugu bagize AU bariga uko RD Congo imirwano yahagarara

Abakuru b’ibihugu bigize akana k’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, bari ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,  Addis Ababa  muri Ethiopia, biga uko amahoro n’umutekano wagaruka muri Congo.

Iyi nama biteganyijwe ko iza gufungwa na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Perezida wa Guine Equatorial akaba anayobora aka kanama gashinzwe amahoro n’umutekano (PSC).

Abandi barimo Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, biteganyijwe ko nawe ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

Ikinyamakuru Amani africa gikorera muri Ethiopia kivuga ko biteganyijwe ko muri iyi nama Perezida wa Repubulika w’u Rwanda , Paul KAGAME wamaze kugera muri iki gihugu na mugenzi we wa Congo uri mu Budage magingo aya, baza kuyigiramo uruhare cyane ko ibibazo bivugwa amu Burasirazuba bwa Congo , abishinja u Rwanda.

Mu bandi baza kuba bari muri iyi nama harimo  João Lorenço, Perezida wa Angola akaba yari asanzwe ari umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo, Samia Suluhu Hassan, ushinzwe politiki ,ubufatanye mu by’umutekano mu muryango wa SADC, Emmerson Mnangagwa, Perezida wa SADC,William Ruto, Perezida wa Kenya akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo,Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi .

Iritabirwa na Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi nama ije ikurikira indi yahuje imiryango ya EAC na SADC yafashe imyanzuro itandukanye irimo gusaba ko impande zihanganye zihagarika imirwano kandi Perezida Felix Tshisekedi akaganira n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu imirwano irasatira Umujyi wa Bukavu ndetse umutwe wa M23 wamaze kwigarurira ibice byegereye umujyi wa Bukavu birimo Katana, kalehe ndetse ufite n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.

Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi ntakozwa ibyo kuganira n’uyu mutwe yita ko ari uw’iterabwoba .

- Advertisement -

Ashinja u Rwanda guha intwaro no gufasha M23 mu bya gisirikare . Gusa yaba u Rwanda n’uyu mutwe ni kenshi babyamaganye.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *