Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17/02/2025, nibwo impunzi z’Abanye-Congo, zahunze intambara ishamiranyije umutwe wa M23 na Guverinoma ya Congo, binjiye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Izi mpunzi zirenga 300, bamwe babwiye UMUSEKE ko bahunze intambara yabereye i Bukavu, bambutse bajya i Burundi, abandi bahungira i Bukavu, i Uvira, i Kamanyola, ndetse n’i Kalemie.
Aba bavuga ko bakigera mu Bugarama bakiranwe urugwiro n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.
Mangaza Safi, umwe mu bari bahunze, avuga ko aho bari barahungiye nta mutekano bari bafite, kuko amasasu ahitwa mu Kamanyola na mu Uvira yari menshi.
Ati: “Inzego z’umutekano zadukuye ku mupaka wa Bugarama, tuvuye mu Kamanyola, zitugeza kuri gasutamo ya Rusizi ya 1.”
Nsimire Mweze avuga ko mu Rwanda bahawe imodoka zibambukana i Bukavu, babicira n’inzara kuko bari bamaze iminsi batarya.
Ati: “Dusubiye iwacu kuko twumvise ko M23 yirukanye abatezaga umutekano muke, barimo FARDC, Wazalendo, na FDLR.”
Uyu muturage avuga ko aho babaga nta gatotsi batoraga, kuko amasasu yararaga avuga bikanga ko M23 yahageze.
Izi mpunzi zabanje gusakwa kugira ngo zinjire mu Mujyi wa Bukavu, bitatwaye umwanya munini.
- Advertisement -





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Rusizi.