Varisito Ndayishimiye, umukuru w’igihugu cy’u Burundi umaze iminsi ashinja u Rwanda gushaka kumugabaho ibitero, yasabye abaturage b’igihugu cye kuryamira amajanja kuko ngo nta muntu umenya umunsi w’igisambo.
Ni mu butumwa Perezida Ndayishimiye yashyize ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, taliki ya 16 Gashyantare 2025.
Ndayishimiye yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, asaba abari biteze inyungu ku bitero by’u Rwanda ku Burundi gusubiza amerwe mu isaho.
Ati: ‘Abari biteze gukamisha inyungu ku gitero cy’u Rwanda ku Burundi, nibasubize amerwe mu isaho.’
Gusa, Ndayishimiye ntiyavuze ibyo bihugu by’inshuti z’u Rwanda baganiriye ku byo aherutse kuvuga ko u Rwanda rushaka kumutera.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yasabye Abarundi yise ab’umutima kuryamira amajanja, kuko ngo nta muntu uzi umunsi w’igisambo.
Ndayishimiye aherutse kubwira abaturage bo muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.
Ati: ‘Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti: “Muzi mu Kirundo aho byavuye?”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imvugo za Perezida Ndayishimiye, zishinja u Rwanda kubugabaho ibitero, ari umugambi ahuriyeho na Perezida Felix Tshisekedi, wo gushaka gushora u Rwanda mu ntambara.
- Advertisement -
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukurarinda, aherutse kubwira RBA ko ibyo Ndayishimiye amaze iminsi avuga nta shingiro bifite, ahubwo ngo ibi ni imvugo zo kuyobya uburari ku byo we na Tshisekedi batangaje byo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
ISESENGURA
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ubundi Ndayishimye anywa itabi ringana gute rituma arota akanuye igisilikare M23 yamaze abasigaye bayumva bakirukanka abo nibo ubona bahagarara imbere yigisilikare cyu Rwanda ! kuko alicyo urusha imbaraga !jya umywa gake gatuma utekereza ibigambo uhuragura sibyo birwana urugamba ubu na Kisekedi amaze kubona ko ntacyo ushoboye