Abasifuzi bakoze umwiherero mbere yo kugaruka muri shampiyona

Mu kwitegura neza imikino yo kwishyura ya shampiyona, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rifatanyije na Komisiyo y’Abasifuzi muri iri shyirahamwe, bagiranye umwiherero n’abasifura mu cyiciro cya mbere.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo imikino yo kwishyura ya shampiyona igaruke, imyiteguro irarimbanyije mu mpande zose, yaba amakipe ndetse n’inzego zireberera iyi shampiyona.

Igice cy’abasifuzi gifite igisobanuro kinini, na cyo nticyatanzwe kwirebaho, cyane ko mu mikino ibanza hari abatunzwe urutoki bashinzwe kurenganya amwe mu makipe basifuriye.

Mu rwego rwo kuza mu mikino yo kwishyura ari bashya, abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere mu byiciro byombi, bagiranye umwiherero n’abayobozi ba bo barimo Komiseri wa Komisiyo ibashinzwe muri Ferwafa, Hakizimana Louis ndetse n’abandi bafatanya. Ni umwiherero wabaye tariki ya 31 Mutarama na tariki ya 1 Gashyantare 2025.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni aba basifuzi bafashijwe kongera kugarura intekerezo za bo mu kazi kabategereje. Bongeye kwibutswa amategeko ariko biciye mu kuyashyira mu bikorwa (practice). Amakuru avuga ko bakoze ibijya nk’ibizami bakora (test) iyo bagiye gutangira shampiyona.

Habayeho kandi kurebana mu maso, abakoze neza barabishimirwa ariko kandi abatarabyitwayemo neza baragahwa ndetse baracyahwa, maze basoza umwiherero bafashe ingamba zo kuba bashya mu mikino yo kwishyura.

Ubwo basoza umwiherero wa bo, abarimo Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega wabaye umusifuzi mpuzamahanga ukomeye ndetse ubu akaba ari umwarimu w’abasifuzi muri FIFA, yabasabye kuzitwara neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona n’andi marushanwa arimo Igikombe cy’Amahoro, ariko kandi abibutsa ko kugira ubunyagamugayo ari ingenzi muri byose.

Bavuye muri Hill Top, bafashe ingamba nshya mu mikino ibategereje

UMUSEKE.RW