Umunsi wo ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025 uzaguma mu mitwe y’abatuye Bukavu bari bamaze iminsi itatu bikingiranye mu nzu batazi ikiza gukurikiraho nyuma y’uko ubuyobozi buhunze umujyi, bukajyana n’abasirikare ba leta ya Congo, FARDC n’ingabo z’u Burundi zabafashaga kurinda umujyi.
Bukavu yasigaye ari akajagari k’abasahura, kuva ku nzoga, ibiribwa, moto nshya no kugera ku masanduku ashyingurwamo abantu.
Icyari gikomereye umujyi cyane ni abana bahawe imbunda n’abasirikare mbere y’uko bahunga, ni bo basigaye barasa mu buryo bwo kwishimisha no gutera ubwoba.
Inyeshyamba za M23 zinjiye muri Bukavu zitarashe, abaturage bazakiriye bishimye kuko nibura bazibonamo abasirikare bashobora gusubiza ibintu mu murongo nyawo.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj5q0oJWEAA37lj.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj5yDXdWcAET9mV.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj5w3kaWMAAjQXZ.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj5vQsbWwAEt98J.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj5q0hNXkAAQ3ei.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj5q0lJXQAARbRB.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj5q0jEWgAEykdG.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gj53CzYX0AAfEB7.jpeg)
VIDEO
UMUSEKE.RW