Amajyaruguru: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa kutadamarara

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abo mu ngaga zishamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi (Urubyiruko n’Abagore), bibukijwe ko kuba u Rwanda rwaravuye ahabi rukagera aheza, bidakwiye kubatera kudamarara cyangwa kumva ko bageze aho bajya.

Babisabwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ubwo habaga amatora y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hatorwa abahagarariye ingaga z’abagore n’urubyiruko.

Bamwe mu bagiriwe icyizere ngo bazahagararire bagenzi babo, bemeza ko icyizere bagiriwe kitazahinduka icyo kuraza amasinde, ahubwo ko bazakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere igihugu muri byinshi, banasigasira ibyagezweho.

Iyamumpaye Iranzi Aliette Nadeje yagize ati: ‘Icya mbere ngiye gufatanya n’urubyiruko nyobora kurwanya ibitwangiza, ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, duharanira icyaduteza imbere tukagera kuri byinshi, kuko si umwanya wo guterera agati mu ryinyo, ahubwo tuzakomereza aho bagenzi bacu bari bagejeje kugira ngo u Rwanda rwacu rurusheho kuba rwiza kurushaho.’

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yibukije abahawe inshingano ko bashyizweho n’ababagiriye icyizere, bakwiye kugirana igihango nabo no gukora cyane, kandi ko kuba u Rwanda rwaravuye kure rukagera aheza bidakwiye kubatera kudamarara.

Yagize ati: ‘Muramenye, icyizere mwagiriwe ntimuzagitatire, muhagarare ku bwizerane hagati yanyu n’umuryango, mufate inshingano zanyu zijyanye n’ibyo mukwiriye gukora. Ikindi mukwiye kumenya ni uko igihe cyo guhagarara imbere y’abantu mukavuga gusa cyarangiye, ubu hakenewe ibikorwa.’

Yakomeje agira ati: ‘Ntabwo turi mu munyenga, tugomba gukora cyane kugira ngo aho tugeze dukomeze tujye imbere, kandi tuzabigeraho ari uko twese tubigize ibyacu. Ntihabeho guharirana inshingano, kuko bitabaye ibyo, n’ibyo twagezeho byakendera.’

Yagarutse ku mashusho y’urukizasoni akebura ababyeyi

Umunyamabanga w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, Gasamagera, yavuze ku mashusho y’urukozasoni aherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ya Emeline na bagenzi be, yibutsa ababyeyi gusubira ku nshingano zabo no kwamagana ibituma urubyiruko rukura nta muco nyarwanda, rukigana abazungu.

- Advertisement -

Yagize ati: ‘Umukuru w’Igihugu aherutse kugaruka ku magambo akomeye y’imyitwarire y’Abanyarwanda. Mwa babyeyi mwe, mwigeze mubona aho umwana w’umukobwa w’inkumi ugeze mu gihe cyo gushinga urugo afata amashusho y’urukozasoni akohereza, ukabona n’abandi bafite amashyushyu yo kubireba, ngo dore sha n’akandi kasohotse!

“Birababaje, mwebwe abanyamuryango, tuzi ko byadutwaye imyaka 30 kugira ngo tugere aho tugeze, none muri kwa kudamarara hakazamo no guca umuco. Mumbabarire mbivuge gutya: kubona umwana w’umukobwa yirongoza icupa agafotora akabitwoherereza ni ikibazo gikomeye, kandi ukabona hari ababisamira hejuru.”

Yakomeje asaba ababyeyi n’urubyiruko guhaguruka bagafatanya kwamagana ayo mahano, bakagaruka ku muco wo guhana abana, kandi ntibakwiye kwiyumvamo ko nta cyo babikoraho cyangwa ko ibyo bakora bijyanye n’aho isi igeze, ngo bifatwe nk’uburenganzira bwabo.

Biteganyijwe ko kuwa 8 Gashyantare 2025 ari bwo hazakorwa amatora ya komite nyobozi y’Umuryango wa RPF ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana nta kujenjeka

UMUSEKE.RW i Musanze