Amerika ntiyizeye umutekano w’abaturage bayo bari i Kinshasa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bayo kuva i Kinshasa kuko itizeye umutekano wabo, inabasaba kwitandukanya n’ibikorwa bihuza abantu benshi.

Mu itangazo ambasade ya Amerika i Kinshasa ryasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Mutarama 2025, yavuze ko igiye kugabanya umubare w’abakozi muri ambasade.

Yongeyeho ko Ambasade igira inama abaturage ba Amerika bari muri DR Congo kuhava vuba.

Yagize iti “Kubera ikibazo cy’umutekano mucye i Kinshasa, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizatanga ikizami cyo kuvuga ku bifuza Visa.”

Ambasade yabasabye guhora biteguye igihe cyose, bafite iby’ibanze birimo ibikapu, no kwitwararika mu buryo bwose.

Amerika ivuga ko yamenye ko ikibuga cy’indege kiri gukora neza ari icya N’Djili kiri mu Mujyi wa Kinshasa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bayo kwirinda ahantu hateraniye abantu benshi, kandi bakirinda kwivanga mu myigaragambyo.

Amakuru avuga ko mu mujyi wa Kinshasa hakomeje ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abamagana umutwe wa M23, ukomeje kurwana n’ingabo za leta, FARDC

Abatuye mu Mujyi wa Kinshasa muri RDC baheruka gutera Ambasade z’ibihugu bitandukanye, babishinja kutagira icyo bikora ku mutwe wa M23.

- Advertisement -

Kuva ubwo, ibikorwa by’urugomo byaradutse, birimo kwibasira ibihugu nk’u Rwanda, Uganda, Kenya, ibihugu bimwe by’Uburayi, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

UMUSEKE.RW