Leta y’u Burundi, mu Mujyi wa Bujumbura ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, yakoze umukwabu udasanzwe wo guhiga bukware uwitwa Umunyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda ( Abanyamurenge).
Ni nyuma y’amagambo ya Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste,ahamagarira imbonerakure n’abaturage muri rusange kwitegura, avuga ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi.
The NewTimes ivuga ko abafashwe , burijwe mu modoka ya Polisi, bajyanwa Gihanga na Bubanza bajya “ guhatwa ibibazo.”
Bafatiwe mu Cibitoke na Buterere, uduce twiganjemo abavuga ikinyarwanda. Gusa ntabwo hatangajwe umubare nyirizina w’abatawe muri yombi.
SOS media Burundi ivuga ko kandi hari Abagande bane nabo batawe muri yombi ahitwa Rumongi, bafatiwe muri Hoteli.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X,Perezida Ndayishimiye , yavuze ko u Rwanda ruri kugambirira gutera u Burundi ndetse ko yagiranye ikiganiro n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kuri iyo ngingo bityo “ u Rwanda rwasubiza amerwe mu isaho.”
Aya amagambo kandi yaje akurikira ay’umuvugizi we, Gatoni Rosine Guilene, anenga abo yita abaturanyi ( Abanyarwanda) bagize icyo bavuga ku butumwa bwa Perezida Evaliste Ndayishimiye.
Ubutumwa bwe bwanenzwe na benshi biganjemo abo mu burundi, bagaragaza ko butarimo ubunyamwuga bijyanye n’umwanya ariho ndetse bamusaba ko yabusiba.
Ndayishimiye usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanditse ubu butumwa, nyuma yaho M23 ifashe umujyi wa Bukavu, wabarizwagamo n’ingabo z’u Burundi.
- Advertisement -
U Burundi buvuga ko bwohereje abasirikare 10.000 mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubwo M23 yafataga umujyi wa Bukavu, ingabo z’u Burundi ndetse na Congo,Wazarendo, zarahunze, zisigira imbunda abana n’abaturage.
UMUSEKE.RW