Umutoza mukuru wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko yatakarije icyizere rutahizamu, Mamadou Sy kubera ko atigeze atanga umusaruro ikipe yari imukeneyeho, agafata icyemezo cyo kumushyira ku ntebe y’abasimbura.
Hashize iminsi abakunzi b’ikipe y’Ingabo, bumvikana baririmba Mamadou Sy, mu kugaragariza umutoza, Darko ko ari rutahizamu ukenewe mu kibuga. Nyamara uyu Munya-Mauritanie, ubwo yageraga mu Rwanda, yari muri 11 babanzaga mu kibuga
Sy wabaye chouchou w’abakunzi b’iyi kipe, yisanze atakarijwe icyizere n’umutoza we, asimburwa na Tuyisenge Arsène usigaye ukoreshwa nka rutahizamu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, uyu Munya-Serbia utoza APR FC, Darko Nović, yasubije impamvu yafashe icyemezo cyo kwicaza uyu rutahizamu.
Ati “Iyo uri rutahizamu, ugomba gutanga umusaruro. Iyo bitagenze gutyo, si impamvu y’ikipe y’Igihugu ukinira cyangwa imyaka ufite. Mamadou yatumye dutakaza amanota menshi kugeza igihe nzaniye Arsène. Kandi mwese mwabonye umusaruro yari afite.”
Ikindi uyu mutoza yakomeje avuga, ni uko gukinisha Tuyisenge abifitemo inyungu kuko ari umukinnyi ukina imyanya itatu mu kibuga. Sy yatsindiye ikipe ye ibitego bibiri byonyine bya penaliti yatsinze Vision FC mu mikino ibanza ya shampiyona.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/Mamadou-Sy1.jpg)
UMUSEKE.RW