Eric Reagan Ngabo, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo My Lord, iri kuri album ye nshya yitegura gusohora.
Uyu muhanzi utuye muri Finland mu Majyaruguru y’u Burayi yari aherutse gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio), ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangiye no kuzifatira amashusho.
Eric Reagan avuga ko umushinga wa album ye ukomeje, ariyo mpamvu yahisemo gusohora amashusho ya My Lord kugira ngo ategure abantu kuri iyo album nshya.
Yagize ati: “Umushinga wa album urakomeje. Ibi nabikoze kugira ngo nyiteguza abantu.”
Avuga ko kugira ngo album ye igere kure, yahisemo gukora indirimbo ziyigize mu ndimi zitandukanye kugira ngo ageze ubutumwa bwiza kuri buri wese.
Yagize ati: “Niwumva neza indirimbo My Lord, harimo aho ndirimba mu Kigande, Ikinyankole n’Ikinyarwanda. Izo zose ni indimi zikoreshwa muri Uganda. Cyane cyane Ikinyankole ndacyumva neza kuko iwacu ari i Nyagatare. Ikindi kandi, urumva ko harimo n’Icyongereza.”
Yavuze ko nubwo Israel Mbonyi yamutanze kuririmba mu Igishwahili, yari yaratekereje kubikora mbere ye, ariko ko nta rirarenga.
Mu 2008, Eric Reagan Ngabo yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, aho kuririmba yari impano yakuranye kuva i Nyagatare ku ivuko. Imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo ‘Ishimwe n’Iryawe’, ‘Imbere ni Heza’ n’izindi.
- Advertisement -
Umva indirimbo Amashimwe
Reba Hano indirimbo My Lord ya Eric Reagan Ngabo
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW