Iradukunda Juvenal Amani, uzwi nka Ev. Amani mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Uranzi Yesu”, yibutsa Abakristo ko Yesu Kirisitu ahora ari iruhande rwabo, cyane cyane mu bihe bikomeye no mu bibazo bahura na byo.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Ev. Amani yavuze ko impamvu yamuteye gusohora iyi ndirimbo ari uko muri iki gihe abantu bahura n’ibibazo, ariko bagatereranwa n’abakabaye babafasha.
Ati: “Abantu bashobora kwanga abandi cyangwa bakabahemukira, ariko Yesu we ntiyadutererana.”
Akomeza agira ati: “Icyo Imana yasezeranyije abantu, iba izagikora kandi ikagisohoza. Yesu aratuzi.”
Uyu muramyi yakomeje asobanura ko buri Mukristo akwiriye kumva ko Yesu ahora ari kumwe na we, kandi ko Imana ihora iruhande rwe.