Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje amakipe yose ari gukina shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 na 20 mu byiciro byombi ko yabahaye amafaranga abunganira ngo bakomeze gukina iyi shampiyona badataka amikoro ariko ko izabura ku kibuga izayasubiza.
Ubwo hatangiraga shampiyona y’abangavu batarengeje imyaka 17, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, ryahaye amakipe nkunganire irimo amafaranga, ibikoresho birimo imipira yo gukina ndetse n’imyenda, kugira ngo babashe gukina neza aya marushanwa.
Nyuma gato iri ry’abatarengeje imyaka 17 ritangiye mu bangavu no mu ngimbi, hatangiye iry’abatarengeje imyaka 20 ariko bo ntibahita babona nkunganire nk’iyari yahawe abatarengeje imyaka 17.
Gusa nyuma y’Inama zagiye ziterana zihuje Komite Nyobozi ya Ferwafa ku wa 6 no ku 11 Gashyantare uyu mwaka, hemejwe ko amakipe yose afite abato batarengeje imyaka 20, bari gukina iyi shampiyona, ahabwa nkunganire y’amafaranga kugira ngo shampiyona igende neza.
Gusa nyuma yo kubaha aya mafaranga, iri shyirahamwe ryandikiye amakipe yose ryayahaye ko izabura ku kibuga, izayasubiza yose.
Bagize bati “Tubandikiye tubamenyesha ko tuboherereje nkunganire ibafasha muri ayo marushanwa (U17, U20). Tuboneyeho kubibutsa ko ikipe izongera kubura ku kibuga izasubiza amafaranga yose izaba yarahawe.”
Bakomeje bavuga ko n’amakipe yitwaje ko nta mikoro yari afite akabura ku bibuga bitandukanye, azahabwa iyo nkunganire ya Ferwafa ariko havuyeho ibihumbi 100 Frw kuri buri mukino itagaragaye ku kibuga.
Kugeza ubu, imikino ibanza iri kugana ku musozo mu bice bitandukanye, cyane ko iyi shampiyona iri gukinwa mu biciye mu bice amakipe atuyemo (Leagues) mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende n’ibizigendaho.


UMUSEKE.RW