FERWAFA yijeje gushaka amikoro yo kongera ibihembo bihabwa amakipe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ribona ko ibihembo bihabwa amakipe yegukanye ibikombe, bidahwanye n’imbaraga ayo makipe aba yashoye, ko rizakora uko rishiboye bikongerwa.

Ni binwe mu byavugiwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, muri Kigali Marriott Hotel.

Ni inama yari yahurije hamwe abanyamuryango b’iri shyirahamwe, ngo baganire ku ngingo zirimo kwemeza Ingengo y’imari y’umwaka wa 2025, kwemeza ibikorwa, kwemezwa kw’abagenzuzi b’Imari bigenga, n’amatora y’abagize Komisiyo y’Ubujurire bw’Amatora.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango muri iyo nama, ni uko ibihembo bihabwa amakipe aba yarakinnye amarushwanwa ategurwa na FERWAFA arimo Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyiona, byakwiyongera ndetse amakipe yose agashimirwa.

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, watanze igitekerezo cy’uko ibihembo byakongerwa, yavuze ko ibyo bashora bitangana n’ibyo binjiza.

Ati “Abantu bose bitabiriye amarushanwa kuko bose baba baravunitse bakagize icyo babona. Iyo tumaze umwaka dukina twajya gutanga ibihembo ukabona ni miliyoni 25 Frw, kandi umuntu yaratanze menshi.”

Yitanze urugero ko mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, ikipe ya Bugesera FC ayobora yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, bagahabwa miliyoni eshanu nk’igihembo.

Ati “Rwose ntababeshye nta bwo mbizi, ariko ikipe ntiyatwara igikombe cy’Amahoro ngo ihabwe miliyoni 10.”

Akomeza agira ati “Rwose Chairman [Perezida wa FERWAFA], icyo kintu muzagihindure muzarebe uko mubigenza, mushakishe uko mu bigenza.

- Advertisement -

Perezida wa FERWAFA, Munyatwali Alphonse, yavuze ko na bo babona ko ibihembo bitangwa bitangana n’ibyo amakipe ashora.

Ati “Ni ikintu tuganira  cyane tubona ko kiri hasi pe! Turagerageza biciye ku ngengo y’imari dushake n’uburyo mu bafatanyabikorwa ari ukongera ibihembo ndetse no kongera abahembwa [Amakipe].”

Uyu Muyobozi yagaragaje ko nko muri shampiyiona y’icyiciro cya mbere, Rwanda Premier League isigaye iyitegura ibifite muri gahunda y’uko mu byinjira hazajya hakurwamo ibihabwa buri kipe ikina icyiciro cya mbere.

Ati “Turabishyiramo ingufu, tutarebye ku ngengo y’imari. Tuzashaka umwanya dushashakishe amafaranga”

Ubusanzwe ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ihabwa igihembo cya miliyoni 25 Frw mu gihe iyatwaye Igikombe cy’Amahoro ihabwa igihembo cya miliyoni 10 Frw, abayobora amakipe basaba ko bihinduka.

FERWAFA yijeje Abanyamuryango ba yo ko igiye gushaka ahaza ubushobozi bwo kongera ibihembo

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW