Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryizeye ko mu cyumweru kimwe kiri imbere riba ryabonye umutoza w’Ikipe y’igihugu Amavubi kandi ushoboye.
Tariki ya 21 Mutarama 2025, ni bwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yatangaje ko yatandukanye na Torsten Frank Spittler wari umutoza mukuru w’Ikipe y’lgihugu “AMAVUBI”.
Icyo gihe, iri shyirahamwe ryavuze ko hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezarano y’akazi, inavuga ko mu gihe gito iri butangaza umusimbura we.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, ubwo habaga Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA, nyuma ya yo Perezida w’iri shyirahamwe, Munyantwali Alphonse yabajijwe aho bigeze hashakwa umutoza.
Uyu Muyobozi, yavuze ko umutoza w’Amavubi azaboneka mu cyumweru kimwe, kandi akazaba ari umutoza ushoboye.
Yagize ati “Aho bigeze navuga ko bigeze mu gice cya nyuma. Urumva iyo ureba ureba benshi ukagenda ureba ariko tugeze mu gice navuga cya nyuma ku buryo icyumweru kimwe dushobora kwizera kuba twabonye umutoza kandi ushoboye”.
Ikipe y’igihugu Amavubi ifite akazi mu kwezi gutaha, aho tariki ya 19 Werurwe, izakira Nigeria mu gihe tariki ya 22 Werurwe, izakira Lesotho, mu mukino yombi yo mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizakinwa mu 2026 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda C n’amanota arindwi mu mikino ine.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_2006.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_2007.jpeg)
UMUSEKE.RW