Goma: M23 yashyizeho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abapolisi ba M23 baciye umuvundo w'ibinyabiziga muri Goma
Abarwanyi ba M23 bagenzura umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bashyizeho umutwe w’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare, aba bapolisi nibwo batangiye imirimo yabo mu mujyi wa Goma.
Bashyizweho mu rwego rwo guca akajagari, kwigisha uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda, kugabanya impanuka, ndetse n’abazigwamo.
Ni nyuma y’igihe mu mujyi wa Goma hagaragara umuvundo w’ibinyabiziga ndetse n’ababitwara bagenda uko bishakiye.
Byahumiye ku mirari ubwo abarwanyi ba M23 bafataga uyu mujyi, kuko abapolisi ba Leta bari basanzwe bakora ako kazi bakuyemo akabo karenge.
Uko kutagira abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda byagiye bitera impanuka n’umuvundo w’ibinyabiziga mu mujyi wa Goma, kubera kutagendera ku mategeko y’umuhanda.
Abatwara ibinyabiziga n’abakoresha imihanda mu Mujyi wa Goma bavuga ko aba bapolisi bashyizweho na M23 batuje cyane kandi bagenzura buri kantu ku kandi.
Umwe mu baturage w’i Katindo muri Goma yabwiye UMUSEKE ko aba bapolisi bafite ikinyabupfura bitandukanye n’abo bari bafite mbere.
Ati: “Baratuje cyane, bo barakora akazi kabo nta guhohotera abaturage, nko kuri UNSTIGO akavuyo kashize, imodoka zirahana umwanya mu kwambuka.”
Undi muturage avuga ko aba bapolisi bambaye impuzankano zitandukanye n’iz’aba Leta ya Kinshasa, kandi ko bafite ibikoresho birimo imbunda n’ibindi by’ubwirinzi bigezweho.
Ati: “Kuva M23 yafata umujyi wa Goma, ibintu bari kubishyira ku murongo. Arakureba mu maso ukibwiriza icyo gukora, nta ruswa baka, nta muturage bahohotera.”
Kuva abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Goma, ubuzima bwarahindutse aho abaturage bishimiye ko uyu mutwe wabagaruriye ituze, bagakomeza ibikorwa by’iterambere, ndetse ko ubu baryama bagasinzira.
Abatuye Goma bavuga ko aba bapolisi bafite isuku n’ikinyabupfura
Abapolisi ba M23 baciye umuvundo w’ibinyabiziga muri Goma
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *