Uruganda rw’ibinyobwa rwa Ingufu Gin Ltd rukomeje kunezeza abaza kureba ibirori by’isiganwa ry’umukino w’amagare rya Tour du Rwanda, aho ahatangiriye agace ku munsi n’aho karangiriye hifashishwa abahanzi n’ibyamamare mu gususurutsa abantu.
Guhera tariki 23 Gashyantare 2025 kugeza ku wa 2 Werurwe uyu mwaka, mu Rwanda hari kubera irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu. Ni ku nshuro ya 17 iri rushanwa riri gukinwa kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009.
Ni irushanwa rirenze gusiganwa ku magare ahubwo riba ryabaye n’umwanya mwiza ngo ibigo bikorera mu Rwanda bimenyekanishe ibikorwa byabyo kuko iri siganwa rinyura mu turere hafi ya twose tw’Igihugu.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa Ingufu Gin Ltd rwo uretse gutuma abaje kwirebera ubwiza bw’igare batincwa n’inyota, rwanabihuje n’imyidagaduro.
Mu bajyana n’uru ruganda harimo abahanzi n’ibyamamare barimo Senderi International Hit , Mico the Best, umuvangamiziki DJ Brianne, umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, umukinnyi wa Filime Ndimbati n’abandi.
Aho isiganwa ryatangiriye n’aho ryasorejwe ndetse no mu urugendo rwose, ibi byamamare bigenda bisusurutsa abantu ndetse binabakangurira kwinywera ku binyobwa byengwa na Ingufu Gin Ltd.
Ibinyobwa uru ruganda rutunganya ni 10 birimo Royal Castle Gin, Nguvu, Club Whiskey, New House, Rabiant, Home Town, New House, Medal Gin n’izindi.
Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2025 hari gutangwa ibihembo bisanzwemo n’ibishya ndetse n’ibyari bisanzwe ariko byahinduriwe icyiciro.
Muri ibyo harimo igihembo gihabwa umukinnyi uyobora isiganwa igihe kirekire, kiri gutangwa n’Uruganda Ingufu Gin Ltd kuko mu 2024 rwahembaga Umunyarwanda ukiri muto ufite ibihe byiza kurusha abandi.
- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW