Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko babangamiwe no kuba badafite ahabegereye bashyingura ababo, ndetse n’ahashyizwe amarimbi hagashakwa uburyo bwo korohereza abatishoboye ku kiguzi cyo gushyingura.
Ibi ngo bibateza ingaruka zo gukora ingendo ndende bajya gushyingura mu marimbi ya kure, abatabishoboye bagahitamo kurenga ku mategeko, bagashyingura mu masambu yabo kandi bitemewe.
Abaturiye irimbi ry’Akarere ka Huye riherereye mu Murenge wa Ngoma, bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwigondera igiciro cy’ibihumbi 600 Frw cyo gushyingura ababo.
Ni mu gihe hiyongeraho ikiguzi cy’isanduku, indabo, uburyo agera ku irimbi n’indi mihango irimo no gukaraba, abifite bashobora gukoresha hejuru ya miliyoni 5Frw.
Uretse abaturiye amarimbi bataka ikiguzi kirenze ubushobozi bwabo bikabasaba kujya gushyingura ahandi basize aho begeranye, hari n’abandi bavuga ko n’ubusanzwe amarimbi aba ari kure.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Turere twa Huye na Nyamagabe bwo buvuga ko bwatangiye kuvugurura ibishushanyo mbonera by’Uturere, hashakwa ahagomba gushyirwa amarimbi aho atari.
Ku kibazo cy’abaturiye amarimbi badafite ubushobozi ngo hagiye gushakwa uburyo bwo kujya boroherezwa, nk’uko byemejwe na Meya wa Huye, Sebutege Ange na Habimana Thadee visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Nyamagabe.
Itegeko no 11/2013 ryo Kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ku ingingo ya 10, igaragaza ko Inama Njyanama y’Akarere ariyo igena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi aho agomba gushyirwa.
Ni mu gihe Ingingo ya 25 y’iryo tegeko, ivuga ko ku bijyanye n’Icungwa ry’amarimbi bibujijwe kuharagira amatungo, kuhakorera ibiteye isoni, kuhamena ibishingwe, imyanda n’ibindi byose bibangamira icyubahiro gikwiye abashyinguwemo.
- Advertisement -
Kuri ubu ku rwego rw’Uturere hashyizweho komite zishinzwe imicungire y’amarimbi mu rwego rwo kumenya ibibazo bigenda biyagaragaramo.
Mu Rwanda habarurwa amarimbi 1439, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo habarurwa amarimbi 73 bivuze ko muri iyi Ntara hari imirenge itagira irimbi yo gushyinguramo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo igaragaza ko kutabona amarimbi hafi ari imwe mu mpamvu zo kuba hakiri abaturage bagishyingura mu ngo.
Itegeko ryo mu 2013 riteganya ko abaturage babyemeye bajya batwika imibiri y’ababo bagashyingura ivu ahantu hato, bigafasha kugabanya ubutaka bwo gushyinguraho.
IVOMO: RBA
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW