Nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu muri shampiyona y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bakiriwe n’Ubuyobozi Bukuku bw’iki Kigo, bubashimira umwaka w’imikino mwiza bagize ndetse bubasezeranya kubaguma hafi.
Ku wa 25 Mutarama 2025 ubwo hasozwaga umwaka w’imikino 2024-25 muri shampiyona y’Abakozi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gisanzwe gikina iyi shampiyona, cyegukanye ibikombe bitatu birimo icy’umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu cyiciro cy’abagore. RBC yegukanye ibi bikombe mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura (Catégorie A).
Mu rwego rwo gukomeza gutera ingabo mu bitugu aba bakozi no kubereka ko babashyigikiye, Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Muvunyi Mambo Claude, yakiriye aba bakozi, bamushyikiriza ibikombe begukanye, barasangira ndetse abashimira ibyo bagezeho ariko kandi abasezeranya gukomeza kubaba hafi.
Ubwo yabagezegaho ijambo ryibanze ku kubashimira, Prof, Muvunyi yasezeranyije aba bakozi ko ababashije kwegukana ibi bikombe, bazashyigikirwa n’Ikigo, bakazasohokera Igihugu mu mikino Nyafurika ihuza Ibigo byegukanye ibikombe ku Mugabane wa Afurika. Uyu mwaka, biteganyijwe ko irushanwa rizabera muri Algérie.
RBC imaze gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika inshuro zigera kuri ebyiri mu mupira w’amaguru nyuma yo kwegukana ibikombe bya shampiyona bibiri birimo icya 2021-22 n’icya 2022-23. Ibitse kandi igikombe cya Super Coupe cya 2022 n’i’irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’Umurimo cya 2021.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1811.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1808.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1815.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1816.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1814.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1812.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1813.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1806.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1803.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1802.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1800.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1801.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1797.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1798.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG_1795.jpeg)
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/b5188d11-0e57-41fc-b5bf-fe219e51368e.jpeg)
UMUSEKE.RW
Health people ,wealth nation!Congratulations RBC!