Imiryango 200 ituye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu, yasenyewe n’ibiza igiye kubakirwa inzu zigezweho zishobora guhangana n’ibiza, yasabwe kuzazifata neza kandi bagakura amaboko mu mifuka kugira ngo birinde guhora batamikwa.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 22 Gashyantare 2025 mu muganda rusange wo gutunganya ibibanza no kubaka fondasiyo, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.
Bamwe mu baturage bari batuye mu nzu zangijwe n’ibiza byo mu 2023 batangiye kubakirwa izishya, bashimira ubuyobozi bubitayeho ndetse n’Umukuru w’Igihugu ubareberera nta kurobanura.
Nikuze Elizabeth yagize ati: “Leta yacu ndayishimira kuko yita ku bibazo byacu ikabikemura itarobanuye. Mudushimirire Paul Kagame wacu utureberera.”
Nsengiyumva Emmanuel na we yagize ati: “Twari tubayeho nabi, tunyagirwa n’imbeho ikatwica, nta ho twagiraga ho kurambika umusaya. Turishimye cyane kuko tugiye kubaho neza no gutura aheza nk’abandi.”
Virgile Mugisha, ushinzwe kubakira abasenyewe n’ibiza muri MINEMA, avuga ko aya mazu azubakwa mu buryo bugezweho kugira ngo ashobore guhangana n’ibiza.
Yagize ati: “Aya mazu azubakwa mu buryo bukomeye, akoresheje amatafari ahiye, asakajwe amabati agezweho, kandi afite igikoni n’ubwiherero. Buri wese azabona inzu ye, kandi zizashobora guhangana n’ibiza.”
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yasabye abagiye kubakirwa aya mazu kuzayafata neza no kugira uruhare mu bibakorerwa aho gutegereza guhora bafashwa.
Yagize ati: “Mukumva ko mutari abo gutamikwa, ahubwo ibyo babatamika mukagira uruhare mu kubyitegurira no kwifasha. Ntimwangize izi nzu muzubakirwa, kuko nk’uko hari abo twumvise ko bazangizaga, byaba ari ugutema ishami ry’igiti wicayeho.”
Icyiciro cya mbere kizatangirana n’inzu 115 zizuzura ku wa 30 Mata 2025, zitwaye miliyoni 386. Hazakurikiraho 85, mu gihe mu gihugu hose hazubakwa inzu 4000 zasenywe n’ibiza, zizatwara miliyoni 17 z’amayero na miliyoni 9 z’amadorali ya Amerika.





UMUSEKE.RW i Musanze