Isaha irenga aganirwaho! Robertinho arabara ubukeye muri Rayon

Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza Rayon Sports, arabara ubukeye muri iyi kipe nyuma y’uko anganyije n’Amagaju FC igitego 1-1 bigatuma abayobozi ba Murera bamara isaha n’igice bamuganiraho.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Huye gukina umukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyiona y’icyiciro cya mbere n’ikipe y’Amagaju FC y’i Nyamagabe ariko ikinira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ni umukino amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, nyuma y’uko igitego cya rutahizamu Fall Ngagne yari yatsinze mu gice cya mbere cyaje kwishyura na Useni Kiza Seraphin ku ruhande rwa Amagaju FC.

Nyuma y’umukino, umubano w’abakinnyi, abafana n’abayobozi b’iy’ kipe itazirwa Gikundiro wajemwo akagonorwa kuko hatigeze hakomwa amashyi basanzwe bahuriyeho, bakoma nyuma y’umukino.

Nyuma y’umukino kandi abatoza ba Rayon Sports bategerejwe mu kiganiro n’itangazamakuru barabura, nk’uko byagenze muri Mutarama 2025, ubwo batsindwaga na Mukura n’ubundi kuri iyi Stade ya Huye.

Abayobozi ba Rayon Sports baganiriye kuri Robertinho isaha n’igice.

Mu masaha ya Saa Moya z’umugoroba ubwo umukino wari urangiye bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Twagirayezu Thadee, Gacinya Chance Denis usanzwe Umujyanama muri Komite y’Ubuyobozi , Murenzi Abdallah usanzwe ari Umunyambanga mu Rwego rw’Ikirenga muri Rayon Sports harimo n’abandi kandi barimo Claude Muhawenimana usanzwe ari Perezida w’abafana ba Rayon Sports baganiriye.

Aba bari mu nama mu imbere muri Stade baje no gusohoka bahagarara muri ‘Parking’ ya Stade ya Huye mu gihe kingana n’isaha.

Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari bategereje abayobozi ba Rayon Sports, yabwiye Perezida Thadée ati “Perezida icyo tuzira ni umutoza.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yasubije uwo ko na bo ari cyo baganiragaho.

Ati “Natwe ni byo twarimo.”

Yungamo ati “Kandi urabona igisubizo vuba.”

UMUSEKE wiyumviye Perezida Twagirayezu abaza umuntu ku murongo wa Telefone ati “Harya umutoza afite amasezerano angana iki?”

Ikigaragaza ko haba hari ibiganiro byo gusuzuma umusaruro wa Robertinho.

Aba bayobozi ku isaha ya saa Mbiri na 49 z’ijoro nibwo binjiye mu modoka basohokà muri Stade ya Huye.

Tariki ya 22 Nyakanga 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, bwemeje ko Robertinho yagarutse muri iyo kipe nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo aho yayisigiye Igikombe cya Shampiyona iheruka icyo gihe.

Uyu mutoza w’imyaka 64, yageze i Kigali mu ijoro rishyira, tariki ya 25 Nyakanga, yakirwa na Ngabo Roben ndetse na Muhawenimana Claude uyobora abafana.

Icyo gihe yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali, ashimangira ko intego ari ukongera guhesha Rayon Sports ibikombe.

Ati “Nishimiye cyane kugaruka hano i Kigali, ni mu rugo kandi Rayon Sports ni umuryango wanjye. Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe. Intego ni ugusubiramo akazi n’ibihe byiza ikipe yagize n’ahashize hanjye.”

Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 41 ku rutonde rwa Shampiyiona y’icyiciro cya mbere rw’agateganyo, gusa abafana bayo bakaba bagaragaza impunguke bitewe na APR ibahumekere mu bitugu, aho bayirusha amanota ane kandi ifite umukino itarakina.

Robertinho n’umwungiriza we bashobora guhambirizwa muri Murera
Arabara unucyeye

UMUSEKE.RW/ i Huye