Kiyovu Sports yahaye ubwasisi abakunzi ba ruhago

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bworohereje abakunzi b’andi makipe kuzaza kureba umukino uzayihuza na APR FC ku wa 8 Gashyantare 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.

Umwe mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona uhanzwe amaso na benshi, ni uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports n’ikipe y’Ingabo. Imwe mu mpamvu zituma uhanzwe amaso, ni uko ari ikipe ya nyuma n’ishaka igikombe cya shampiyona.

Mu rwego rwo korohereza abifuza kureba uyu mukino kandi bakanareba uzawubanziriza uzahuza AS Kigali na Bugesera FC Saa cyenda z’amanywa kandi uzabera kuri KPS, Urucaca rwatangaje ko uzishyura itike imwe yo kureba Kiyovu Sports na APR FC, azemererwa kureba ubanza.

Ibi byashyizweho mu rwego guha ubwasisi abakunzi ba ruhago badafana aya makipe azaba yakinnye ariko bifuza kwihera ijisho kuri iyi mikino yombi. Kugura itike, bisaba guca muri iyi nzira: *939#.

Kwinjira kuri uyu mukino, ahasanzwe hagizwe 2000 Frw, 3000 Frw ahatwikiriye, 10.000 Frw mu cyubahiro na 20.000 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga. Ibi biciro birareba abagura amatike mbere y’umukino.

Abazagura amatike ku munsi w’umukino, bazishyura 3000 Frw ahasanzwe, 5000 Frw mu cyubahiro, 20.000 Frw na 30.000 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga (V.VIP).

Urucaca rugiye gukina uyu mukino, ruri mu bihe bibi kuko mu mikino 16 ibanza ya shampiyona, rwabonyemo amanota 12 gusa, mu gihe rugiye gukina n’ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.

Urucaca rwatanze ubwasisi ku mukino uzaruhuza na APR FC

UMUSEKE.RW