Kiyovu Sports yanze guhanika ibiciro ku mukino wa APR

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwahisemo kumanura ibiciro ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, uzayihuza na APR FC mu mpera z’iki cyumweru.

Ku wa 8 Gashyantare uyu mwaka, Urucaca ruzatangira imikino yo kwishyura rwakira ikipe y’Ingabo kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni umukino uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba shampiyona y’u Rwanda.

Ufite igisobanuro kandi kuri buri kipe, cyane ko APR FC ititeguye gutakaza umukino n’umwe kubera urugamba irimo rwo gushaka igikombe cya shampiyona, ariko kandi Kiyovu Sports inyotewe amanota nk’uko umwana anyoterwa konswa na nyina umubyara.

Mu rwego rwo korohereza abakunzi b’aya makipe yombi ndetse n’abakunzi ba ruhago y’u Rwanda muri rusange, iyi kipe yo ku Mumena, yabahaye ubwasisi mu kubagabanyiriza ibiciro byo kwinjira.

Abari kugura amatike mbere y’umunsi w’umukino, bari kwishyura ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ahatwikiriye 3000 Frw, mu cyubahiro ibihumbi 10 Frw mu gihe mu cyubahiro cy’ikirenga (V.VIP), bari kwishyura ibihumbi 20 Frw.

Mu gihe habaho kurangara ntibagure amatike, ku munsi w’umukino, itike izaba yabaye 3000 Frw ahasigaye hose, 5000 Frw ahatwikiriye, 20.000 Frw mu cyubahiro n’ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga (V.VIP). Kugura itike, ni uguca muri iyi nzira: *939# ubundi hagarukizwa amabwiriza.

Urucaca ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16, mu gihe ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30, aho irushwa atanu na Rayon Sports iyoboye shampiyona.

Urucaca rwatanze ubwasisi
Kiyovu Sports ifite umukoro ukomeye mu mikino yo kwishyura

UMUSEKE.RW