Leta ya Congo yabujije indege zo mu Rwanda gukoresha ikirere cyayo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Leta ya Congo yafunze ikirere ku ndege zo mu Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunze ikirere cyayo ku ndege zose zo mu Rwanda bitewe n’icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda muri icyo gihugu nkuko l’Agence congolaise de presse (ACP) yabitangaje.

ACP ivuga ko “ Uko kubuza indege zifite ibirango by’u Rwanda kugwa ku butaka bwa Congo byatewe n’ikibazo cy’umutekano .”

Ngo nta ndege yo muri Rwandair yashoboye kwambuka ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Gashyantare 11.

ACP ivuga ko indege zo mu Rwanda zambukaga ikirere cya Congo. kugira ngo zerekeze  iLondre mu Bwongereza.

Sosiyete ya Rwandair iratangaza ko “Nyuma y’icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo gufunga ikirere cy’icyo gihugu ku ndege za  sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere ya Rwandair, iyo sosiyete na yo yahisemo guhindura inzira z’ibyerekezo  yanyuragamo.”

RwandAir ivuga ko iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure ibibazo .

Mu mpera za Gicurasi, binyuze mu muvugizi wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko bahagaritse ingendo zose za Rwandair muri iki gihugu, mu bice bya Goma, Lubumbashi na Kinshaza aho bavugaga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe umubano hagati ya leta ya Congo ndetse n’u Rwanda wazambye kuva aho umutwe wa M23 wakwigarurira ibice bitandukanye bya Congo birimo na Goma.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *