Biciye mu Inama y’Abaminisitiri, Leta y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’Abasivili 16 bo mu Karere ka Rubavu, bahitanywe n’ibisasu biherutse kuraswa ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR) mu mirwano iherutse kubera mu Mujyi wa Goma w’iki gihugu.
Ku wa 10 Gashyantare 2025, ni bwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Ururwiro, iyoborwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri, yamenyeshejwe iby’imirwano iherutse kubera mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Kongo (DRC), maze yihanganisha imiryango y’Abasivili 16 bo mu Karere ka Rubavu, baherutse guhitanywa n’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda bivuye muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Mu bindi byagarutsweho muri iyi Nama y’Abaminisitiri, ni uko yamenyeshejwe uko Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo 2025A cyagenze. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko iki gihembwe cyaranzwe n’umusaruro uri ku kigero cyiza biturutse ku bwitabire bushimishije bw’abahinzi n’Ingamba Guverinoma yafashe zo kongera umusaruro, guhinga ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ikirere ndetse n’uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka.
Abahinzi bongeye gukangurirwa gukomeza kuvugurura ubuhinzi ngo burusheho gutera imbere no kongera umusaruro mu gihembwe cy’ihinga 2025B.
Iyi Nama y’Abaminisitiri kandi, yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye Imisoro n’Amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2).
Yemeje kandi Politiki zirimo iy’Ingufu n’iy’Igihugu y’Imitunganyirize y’Imijyi.
Yagejweho kandi ibijyanye n’ubufasha bwatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ku matsinda atandukanye y’abantu baherutse guhungira mu Gihugu harimo n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye(UN) ubwo bavaga mu Mujyi wa Goma muri DRC, ndetse bakemererwa kunyura mu Rwanda basubira iwabo.
Inama y’Abaminisitiri kandi, yagejejweho ibyavuye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), yateranye ku wa 8 Gashyantare 2025, ikaba yarongeye gutanga umurongo w’igisubizo cya Politiki mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Kongo.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW