Umutwe wa M23 ufatanya na Alliance Fleuve Congo washyizeho abayobozi bashya bayoboye Intara ya Kivu ya Ruguru nyuma y’igihe gito ufashe umujyi wa Goma.
Amatangazo atandakunye uyu mutwe wasohoye wavuze ko hagiyeho Guverineri mushya wa Kivu ya Ruguru witwa Bahati Musanga Joseph uyu ni umwe mu bamaze igihe mu bukangurambaga bw’umutwe wa AFC/M23 akaba yari Komiseri ushinzwe imari.
AFC/M23 yashyizeho ba Guverineri bungirije babiri, uwitwa Manzi Ngarambe Willy uyu ashinzwe politiki, ubutegetsi n’amategeko na Amani Bhati Shaddrak we ni Guverineri wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.
Uyu uwitwa Manzi Ngarambe Willy na we arazwi ku mbuga nkoranyambaga atangaza ibikorwa bya AFC/M23, ndetse ni we wari ushinzwe Diaspora.
Ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa kandi ryashyizeho umuyobozi w’umujyi wa Goma witwa Katembo Ndalieni Julien akaba yungirijwe na Ngabo Desire uyu Ngabo yahoze ari mu mutwe wa Wazalendo uhanganye na AFC/M23.
AFC/M23 yanashyizeho abayobozi ba Komine zigize umujyi wa Goma, barimo uwitwa Mukadisi Niragire Helene wagizwe Bourgmestre wa Komine ya Goma, Abdoul Bikulu Crispin wagizwe Bourgmestre wa Karisimbi na Kulu Musubao Jean Louis wagizwe Bourgmestre wa Kirumba.
Hari hashize igihe Perezida Antoine Felix Tshisekedi agennye Maj Gen Somo Kakule Evariste ngo asimbure nyakwigendera Maj Gen Peter Cirimwami wishwe mu mirwano.
Hari ababona ko aba bayobozi bashya bashyizweho na AFC/M23 bava mu byiciro bitandukanye by’abaturage bo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ubu umujyi wa goma wongeye gutuza nyuma yo gufatwa na M23 amakuru avuga ko imirimo y’ubucuruzi yongeye gusubukura nk’ibisanzwe.
- Advertisement -
VIDEO
UMUSEKE.RW