M23 yafashe umujyi wa Bukavu bidasubirwaho

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
M23 yafashe Bukavu

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bafashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uruhande rwa leta, kugeza ku wa Gatandatu nijoro, rwari rugisaba igisirikare kurwana kuri uyu mujyi kugira ngo udafatwe, ariko ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23.

Abasirikare bakuru ba FARDC bari i Kinshasa mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru batangaje ko ari bo bigenzura umujyi wa Bukavu.

Abarwanyi ba M23 bafashe umwanzuro wo kubohora Bukavu nyuma y’igaruka rya FARDC yatangiye gutanga intwaro mu baturage, ndetse na nyuma y’uko ubusahuzi bwari burembeje abaturage hamwe n’umutekano muke.

Umwe mu baturage uri i Bukavu yabwiye UMUSEKE ko abarwanyi ba M23 bari kugenzura imihanda y’ingenzi mu mujyi wa Bukavu, nyuma y’aho abasirikare ba leta n’abo bafatanyije bahunze.

Avuga ko kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, M23 iri mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bukavu, bagenda gahoro batuje, nta gihunga.

Ni mu gihe kandi aba barwanyi bagaragaye bafata amashusho kuri rond-point ya Place de l’Indépendance, ku bitaro bikuru bya Bukavu, ndetse no ku ruganda rwenga inzoga rwa Bralima.

Abarwanyi ba M23 kandi berekeje ku mupaka w’ubutaka uhuza uyu mujyi n’u Rwanda, uzwi nka Rusizi ya Mbere, kuko kugeza magingo aya ku ruhande rwa Congo nta musirikare cyangwa umupolisi wa leta uhari.

Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yavuze ko ubu umujyi wa Bukavu uhumeka amahoro kubera intare za Sarambwe.

- Advertisement -

Yagize ati: ‘Abaturage ba Bukavu bashobora guhumeka umwuka w’ukwibohora, umwuka w’ubwigenge, umwuka w’ubwisanzure. Turi ingabo z’abaturage.’

UMUSEKE wamenye ko abategetsi ba Kivu y’Amajyepfo, barimo Guverineri n’abasirikare bakuru, bahungiye mu mujyi wa Uvira. Hari n’abandi bahungiye mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.

Ku munsi w’ejo hashize, AFC/M23 yasabye ingabo z’u Burundi gusubira iwabo, inzira zikigendwa zikava mu duce twa Nkomo, Nyangezi n’ikibaya cya Rusizi.

Uyu mutwe uvuga ko “nta mpamvu isobanura” kuba izi ngabo ziri muri DR Congo.

VIDEO

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • turabakunda cyane kumakuru muduha yizewe mutugeze amakuru avugwa none naho abibwira ko urwanda ruzabapfukamira baracyibeshe cyane ndikumva arubwenge buke bwa never nitwa ngabo innocent ntuye munkambi yamahama turabakurikirana cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *