M23 yahamagariye abahunze gusubira mu ngo zabo

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasabye abahunze intambara i Bukavu n’ahandi kugaruka mu ngo zabo kuko umutekano wagarutse, anabasaba kwibanda ku bikorwa by’iterambere.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko abahunze intambara bakwiye kumenya ko ari ingaruka z’imiyoborere mibi yaranzwe n’ivangura rishingiye ku bwoko.

Kanyuka yavuze ko bagiye basaba Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro, ariko ikabyanga.

Ati: “Abamaze guhunguka ubu bafite umutekano, kandi ni yo mpamvu twifuza ko n’abasigaye bagaruka mu byabo.”

Abajijwe niba bafite umugambi wo gukomeza imirwano no mu bindi bice bitarabohorwa, Kanyuka yasubije ko atari yo ntego, kuko bashyize imbere ibiganiro na Leta ya Congo.

Yavuze ko aho bari hose ubu hatekanye, kandi abari gusubira mu byabo nta kibazo cy’umutekano muke bahura na cyo.

Ati: “Aho ingabo za FARDC ziri ni ho hari umutekano muke, kandi abo zica ni Abanye-Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.”

Ubwo UMUSEKE wageraga mu Mujyi wa Bukavu, wasanze amaduka menshi n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bifunze.

- Advertisement -

Bamwe mu baturage bavuze ko amaduka menshi yasahuwe n’abasirikare b’Abarundi na FARDC, ndetse n’abazamu bari bashinzwe kuyakingira.

Gusa, UMUSEKE wamenye ko ubuyobozi bwa AFC/M23, Corneille Nangaa n’abo bafatanya, basura Umujyi wa Bukavu mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

Umupaka uhuza Congo n’u Rwanda wari usanzwe uhagarika ibikorwa byawo saa kenda z’umugoroba, ubu utangira gukora saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ukageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abaturage bari bafite amatsiko yo kureba Lawrence Kanyuka
Ku mupaka wa Rusizi ya 1 ni urujya n’uruza
Ibiro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’epfo
Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Bukavu.