Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimiye umuryango mugari wa Mukura VS nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.
Ku wa 23 Gashyantare 2025, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, bamwe bakubiswe n’inkuba ubwo Mukura VS yatsindaga APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wari uhanzwe amaso na benshi.
Ibi byaje nyuma y’uko mu mikino ibanza ya shampiyona, iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.
Nyuma yo kwivuna aya makipe abiri y’ibigugu, abicishije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungire usanzwe ari umukunzi wa Mukura VS, yayikeje
Ati “Nyuma yo gutsinda Rayon Sports mu kwezi gushize, ikipe ituruka mu Akarere ka Huye, yongeye kubikora nanone. Ku gutsinda APR FC. Mwishyuke Mukura VS.”
Gutsinda kw’iyi kipe, byayishyize ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 27, mu gihe ikipe y’Ingabo yo yagumanye umwanya wa Kabiri n’amanota 37 aho irushwa ane na Rayon Sports ya mbere.


UMUSEKE.RW