Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwakatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Dr Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira nyuma yo gusanga hari impamvu zifatika zituma agomba gukurikiranwa afunzwe.
Umwanzuro Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwasomye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, uvuga ko rwategetse ko Musenyeri Dr Mugisha Samuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bikomeye bihanishwa igifungo cy’imyaka irenze ibiri.
Rwanashingiye kandi ku kuba hagikorwa iperereza, bityo ngo mu gihe yaba afunguwe by’agateganyo ashobora kubangamira ibikorwa by’iperereza.
Musenyeri Mugisha ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, gusa hari abo mu muryango we barimo umugore we, abapasiteri bo mu itorero Angilikani n’abaturage basanzwe.
Mu batangabuhamya babajijwe ku byaha Musenyeri Dr Mugiraneza aregwa mu gihe cy’ibazwa, barimo bamwe mu bashumba muri iri torero aribo Pasiteri Kabaragasa Jean Baptiste na Pasiteri Kubwayo Charles, birukanywe mu nshingano bari bafite muri EAR Diyosezi Shyira, bigafatwa nko kubikiza ngo batabangamira ibikorwa bye.
Musenyeri Samuel Mugisha akekwaho ibyaha bitatu birimo icyaha cyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyo kunyereza umutungo n’icyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.
Bishop Mugisha yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 21 Mutarama 2025 (RIB), nyuma yo kwegura ku buyobozi bwo kuyobora Diosezi ya Shyira.
UMUSEKE.RW