Perezida Paul Kagame yashimangiye ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo byaryo ryongereye ibigo by’imari bitanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, bityo bikoroshya uko abantu bagera kuri serivisi binyuze kuri telefone.
Perezida Kagame yatangiye ubu butumwa muri Kigali Convention Centre ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum).
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi, abashoramari, na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’imari muri Afurika, igamije kuganira ku iterambere ry’imari n’imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yasabye ba rwiyemezamirimo gutekereza byagutse, ashimangira ko abakiri bato bagaragaza ko Afurika ishobora guhangana n’Isi no guhanga udushya.
Yagize ati: “Mu myaka ishize, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga byikubye gatatu, bihindura urwego rw’imari cyane cyane binyuze mu kohererezanya amafaranga kuri telefoni.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga no guteza imbere ubumenyi mu kurikoresha.
Ati: “Gushyiraho uburyo bushyigikira ishoramari rikura ni ingenzi. Tugomba no gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha bikorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Ati: “Ntibakwiye kubinengwa. Ntekereza ko twe abayobozi aritwe dukwiye kwemera kunengwa.”
Yavuze ko ubwenge buhimbano (AI) bukwiriye kwifashishwa no kubyazwa umusaruro, ariko byose bigakorwa n’abantu bashyize hamwe mu kubaka ahazaza heza.
- Advertisement -
Ati: “Nizeye ko turi kujya mu cyerekezo kizima.”
Inama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum) irabera mu Rwanda kuva tariki 24 kugeza tariki 26 Gashyantare 2025.
Iyi nama itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Nick Barigye, umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali (KIFC), yabwiye abayitabiriye ko u Rwanda rwiteguye gukorana na bo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.
Yagize ati: “Ku bafatanyabikorwa bacu, abafata ibyemezo, n’abatangije FinTech, ndabahamagarira gushora imari mu Rwanda no mu Karere binyuze muri Kigali International Finance Center. Twiteguye kubafasha no gukorana.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW