Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Kiramira ,Akagari ka Ngando, Umurenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu mu ntara y’IBurengerazuba, akurikiranyweho gutema mugenzi we mu mutwe nyuma yo gusangira inzoga mu bukwe.
Uru rugomo rwabaye kuwa 1 Gashyantare 2025, ku isaaha ya saa moya z’umugoroba, uwatemwe mu mutwe yitwa Hakizimana Musa w’imyaka 31 y’amavuko.
Amakuru UMUSEKE wamenye ngo intandaro y’uru rugomo ikomoka ku makimbirane baherutse kugirana bari mu bukwe bapfa icupa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, yahamirije UMUSEKE ko urwo rugomo rwabaye,ruturutse ku makimbirane bagiranye batashye ubukwe.
Ati” Nibyo habayeho urugomo mu kagari ka Ngando ni amakimbirane bagiranye ubwo batahaga ubukwe kuwa Gatatu,umwe ngo yimye mugenziwe inzoga ntazimuhe nk’uko yazihaga abandi abitwaramo inzika ejo nijoro aramutangira ashaka ku mutema”.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa, ubutumwa aha abaturage harimo kwirinda amakimbirane
Ati”Ubutumwa ni ukwirinda amakimbirane niba hari ibyo mutumvikanaho na mugenzi wawe ukabimenysha inzego z’ubuyobozi niba ari ibijya mu muryango ukabijyanayo nawo udufasha gukemura ibibazo bigaragara mu miryango”.
Uwatemwe yajyanywe kwivuza mu bitaro bya Gisenye,naho uwakoze urugomo ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Kabatwa kugira ngo akurikiranywe kuri ibyo byaha akekwaho.
MUHIRE Donatien
- Advertisement -
UMUSEKE.RW/NYABIHU