UPDATES: Perezida Kagame yabonanye n’Umuyobozi wa Qatar

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame aramukanya na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku mubano mwiza n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’imikoranire mu nzego zitandukanye nk’uko byemejwe Perezidansi y’u Rwanda.

 

Inkuru yabanje: Perezida Paul Kagame yakiriwe muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi yagiriyeyo kuri uyu wa Kabiri.

Ambasade y’u Rwanda muri Qatar ivuga ko Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar ku mugoroba wo ku wa Kabiri akaba yatangiye uruzinduko rw’akazi muri kiriya gihugu.

Paul Kagame ageze ku kibuga cy’indege cy’i Doha yakiriwe n’Umunyambanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.

Nta byinshi byavuzwe kuri uru ruzinduko, gusa u Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi no mu bindi.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abayobozi ba gisirikare n’abayobora ishuri rya gisirikare bari mu rugendoshuri ruzamara icyumweru muri Qatar.

- Advertisement -

Abo bayobozi bayobowe na Brig. Gen Andrew Nyamvumba, basuye ishuri rya gisirikare ryitwa Joaan Bin Jassim College ryigisha amasomo y’ubwirinzi no kurinda umutekano w’igihugu.

Aba bashyitsi bavuye mu Rwanda banasuye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ahakorera televiziyo ya Al Jazeera, n’ibindi bigo bitandukanye bikorerwamo ibijyanye n’umuco.

UMUSEKE.RW