Rayon Sports yasitaye itangira kurinda APR FC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2, ikinyuranyo cy’amanota yarushaga ikipe y’Ingabo, gitangira kuganyuka.

Ku cyumweru cya tariki 9 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe imikino isoza umunsi wa 16 wa shampiyona, watangiye ku wa 6 Gashyantare 2025. Umukino wari uhanzwe amaso uyu munsi, ni uwahuje Rayon Sports na Musanze FC, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Gikundiro yari yagaruye kapiteni wa yo, Muhire Kevin wari umaze iminsi yaragize imvune yatumye hari imikino adakina. Ibi birasobanura ko muri 11 ba Robertinho bari bamaze iminsi bakina, hari habayemo impinduka.

Iyi kipe yo mu Nzove, yari yabanjemo Khadime Ndia’ye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Fall Ngagne na Aziz Bassane.

Abo mu Karere ka Musanze bo, bari babanjemo Nsabimana Jean de Dieu, Nkurunziza Félicien, Ndizeye Gad, Shafik Bakaki, Hakizimana, Konfor, Inemesit, Ntijyinama Patrick, Mukengele Christian, Owusu na Lethabo.

Amakipe yombi yatangiye buri imwe igaragaza inyota yo gutanga indi igitego, ariko ba myugariro b’amakipe yombi, bari bahagaze bwuma. Byasabye ko umukino ugera ku munota wa 45, ngo inshundura zitangire kunyeganyega.

Ubwo hari hongeweho iminota umunani nyuma y’uko 45 y’igice cya mbere yari yarangiye, Fall Ngagne ukina mu busatirizi bwa Gikundiro, yafunguye amazamu ku munota wa kane w’iyari yongeweho. Cyari igitego cye cya 10 atsinze muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Nta bwo Musanze FC yigeze yemera gutanga umugongo ngo bayikubite, kuko mbere y’uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi ngo asoze igice cya mbere, rutahizamu Sunday Inemesit, yishyuriye abanya-Musanze, maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Gikundiro yahise ikora impinduka ikuramo Aziz Bassane wasimbuwe na Adama Bakagayoko. Nta bwo kandi yatinze, kuko ku munota wa 58 Biramahire Abeddy wa Gikundiro, yasimbuye Iraguha Hadji ndetse nyuma y’iminota ibiri gusa agiyemo, yahaye umupira mwiza Ngagne ariko uyu rutahizamu ashatse gutsindisha umutwe, umupira ufatwa neza n’umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu.

- Advertisement -

Gikundiro yakomeje kugaraza inyota yo kubona igitego, cyane ko yari ku gitutu cyo kubona amanota atatu yari gutuma ikomeza kurekeramo ikinyuranyo cy’amanota atanu hagati ya yo na APR FC yo yabonye ayuzuye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Ku munota wa 76, ni bwo Umunya-Sénégal, Fall Ngagne, yongeye guhagurutsa Aba-Rayons ku mupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin, maze awushyira mu izamu.

Musanze FC itozwa na Habimana Sosthène, nta bwo yemeye kurekura kuko yahise ikora impinduka zaje no kuyibyarira umusaruro. Ku munota wa 89, ni bwo Adeaga Adeshora Johnson yabonye igitego ku mupira uteretse yateye uruhukira mu izamu nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye ku ruhande rw’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze.

Aba-Rayons bahise  bamera nk’abanyagiwe nyamara nta mvura yigeze igwa mu bice by’i Nyamirambo ahaberaga uyu mukino. Nyuma yo kubona igitego muri iyi minota ya nyuma, Musanze FC yahise igicunga neza maze umukino urangira amakipe yombi aguye miswi ku bitego 2-2.

Ibi byatumye Murera iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 37, Musanze FC yo yafashe umwanya wa 11 n’amanota 17. Gikundiro yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota yarushaga APR FC kuko ubu atanu yavuyemo hasigaramo atatu.

Uko indi mikino y’umunsi wa 16 yagenze:

Marines FC 3-0 Gasogi United

Rutsiro FC 0-0 Police FC

Amagaju FC 0-1 Etincelles FC

Kiyovu Sports 1-2 APR FC

Mukura VS 1-0 Muhazi United

Vision FC 1-2 Gorilla FC

AS Kigali 1-0 Bugesera FC

Guhangana byo byagaragaye
Ibitego bya Fall Ngagne, nta bwo byari bihagije
Abanya-Kigali babonye amanota atatu y’umunsi wa 16 wa shampiyona
Ikipe y’Ingabo na yo yabonye amanota atatu y’umunsi wa 16 wa shampiyona
Ibyishimo bya Rayon Sports nta bwo byatinze
Musanze FC nta bwo yigeze iha Rayon Sports ubuhumekero
Biramahire Abeddy yakiniye ikipe ye umukino wa mbere
Musanze FC yavanye inota i Kigali
Haruna Niyonzima ni we wahesheje AS Kigali amanota atatu
Fabio yafashije Marines FC gutsinda Gasogi United
Rutonesha Hesborn yabaye intwari ya Gorilla FC ubwo yayitsindiraga ibitego bibiri

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *