Rubavu: Abafite Ubumuga basabye GLIHD kubakorera Ubuvugizi

Ubwo Umuryango utegamiye kuri Leta Uharanira Uburenganzira n’Iterambere mu Biyaga Bigari (Glihd), wahuguraga abarimo abarimu n’abandi baturage, Abafite Ubumuga basabye uyu Muryango kubakorera ubuvugizi ku mbogamizi bahura na zo.

Ku wa 24 Mutarama 2025, ni bwo mu Karere ka Rubavu hasojwe amahugurwa yatanzwe n’Umuryango Utegamiye kuri Leta Uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Biyaga Bigari, Glihd.

Ni amahugurwa yakorewe mu Turere 10 tw’Igihugu, yibanda ku gusobanurira abaturage aho gahunda ya Leta y’Imyanzuronama (UPR), igeze.

Abafite Ubumuga, bagaragarije Glihd imbogamizi bahura na zo, ndetse bayisaba kubakorera ubuvugizi. Mu zo bagaragaje, zirimo kudashwa ku bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Aba bagaragaje ko mu mbogamizi bafite, zirimo ko abazi gukoresha indimi z’amarenga bakiri bake ariko kandi ko ba rwiyemezamirimo bakigenda biguruntege mu guha akazi Abafite Ubumuga.

Glihd kandi, yibukije abaturage ko bakwiye kurushaho kumenya, gusobanukirwa ndetse no guharanira uburenganzira bwa bo.

Uyu Muryango wavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa Muntu u Rwanda rwashyizeho umukono, imyanzuro 140 ari yo baganiriyeho hagamijwe kureba ishyirwa mu bikorwa rya yo.

Mu byasabwe muri aya masezerano, harimo kwita ku Bafite Ubumuga, kwita ku Burezi ndetse n’Ubuzima.

Ubu buvugizi bwakozwe, bwatanze umusaruro kuko Inama y’Abaminisitiri iherutse, yemeje Iteka ryo kongerera serivisi z’Ubuvuzi imbaraga, ku bakoresha Ubwisungane mu Kwivuza.

- Advertisement -

Ikindi Glihd yishimira kandi, kirimo ku kuba hari harasabwe ko abana b’abakobwa batarengeje imyaka 18 bafunze bazira gukuramo inda, barungurwa kandi barafunguwe ndetse Leta ishyiraho gahunda yo kubafasha.

Bimwe mu byo abahuguwe bishimira, ni uko habaye ubuvugizi bigatuma serivisi zo guhabwa insimburangingo, zarashyizwe ku Ubwisungane mu Kwivuza, bikaba byaratumye abazikenera boroherwa.

Abafite Ubumuga kandi, bongeye kugaragaza imbogamizi zo mu nzego z’Ubutabera kuko Abacamanza bavuga indimi z’amarenga bakiri bake.

Umuyobozi wungirije wa Glihd, Umulisa Vestine Hussina, yavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa by’aya masezerano, hari imikoro u Rwanda ruhabwa. Muri yo, hari 140 yabashije kuganirwaho.

Amahugurwa yasorejwe mu Akarere ka Rubavu
Umuyobozi wungirije wa Glihd, Umulisa Vestine Hussina

UMUSEKE.RW