Rurageretse hagati y’Ubushinjacyaha na Gitifu watemye ibiti bya Leta

MUHANGA: Nsanzimana Védaste wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga, ushinjwa gutema ishyamba rya Leta, yateye utwatsi ibyavuye muri raporo y’ubugenzuzi bw’Akarere.

Mu iburanisha ry’Ubujurire ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsanzimana agomba kwishyura 3.250.901 Frw ahwanye n’umubare w’ibiti 62 yatemye.

Bwavuze ko icyemezo kimufunga kigumaho kuko gishimangira ikirego cy’Ubushinjacyaha.

Nsanzimana avuga ko ibyavuye muri raporo y’ubugenzuzi Akarere kakoze atabyemera, kuko bayikoze afunze, kandi nta mwanya yahawe kugira ngo yisobanure.

Ati: ‘Ndasaba ko narekurwa ngakurikiranwa ndi hanze.’

Avuga ko ibiti ashinjwa yabitemye mu nyungu rusange z’abaturage, kuko yabitindishije amateme yari yarangiritse.

Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mafaranga yagaragajwe n’Abagenzuzi b’Akarere ari umugenagaciro wayemeje.

Nsanzimana avuga ko mu biti aregwa gutema hari ibyo Mudugudu yakurikiranyweho, hakiyongeraho n’ibyazanywe n’abaturage mu gikorwa cy’ubudehe.

Ni mu gihe Akarere kamurega kuba yaratemye ishyamba rya Leta nta burenganzira abiherewe.

- Advertisement -

Bamwe mu banyamategeko bavuze ko mbere yo kuburana mu mizi, yabanje kuganirizwa n’Ubushinjacyaha ari kumwe n’umwunganzi we, kugira ngo yerekwe ibyavuye mu bugenzuzi, bakavuga ko kwemera ibyo byavuye mu bugenzuzi byari gutuma uregwa agabanyirizwa ibihano.

Nsanzimana Védaste yatawe muri yombi mu Ukuboza 2024, ubu yamaze kwandika asezera akazi. Isomwa ry’urubanza rizaba taliki ya 13 Gashyantare 2025 saa kenda zuzuye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga