Rusizi: Umuturage yishwe n’isasu ryarasiwe muri Congo

Rwabukwisi Zacharie w’imyaka 31 wo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi yahitanywe n’ isasu ryarashwe n’ ingabo za FARDC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru atangazwa na Kigali Today avuga ko tariki ya  8 Gashyantare, Rwabukwisi yahingaga ku nkengero z’umupaka w’u Rwanda na  Congo mu Murenge wa Nzahaha, ariko kubera amasasu yavugiraga hafi yabo ku ruhande rwa DRC ava mu murima arataha ari kumwe n’ umugore we.

Abayihaye amakuru bati” amasasu yaravuze, aho yarimo ahinga n’ umugore we, maze barahunga ariko isasu rifata umugabo.”

Abandi bavuga ko isasu ryahitanye Rwabukwisi ryari rirashwe ku birindiro by’ ingabo z’ u Rwanda biri aho hafi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Alfred Habimana yatangaje ko “ isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza.”

Visi Meya yakomeje agira  ati “Rwabukwisi yari asanzwe ari umuturage utishoboye, umuryango we urimo gukorana n’ Akarere kugira ngo ashyingurwe kandi duteganya ko azashyingurwa ejo.”

Uyu Muyobozi agira inama abaturage kwitwararika mu gihe bumvise amasasu bakikinga aho adashobora kubagwaho.

Biteganyijwe ko Rwabukwisi azashyingurwa kuri uyu wa 12 Gashyantare.

Kugeza ubu imirwano igisirikare cya Leta gihanganyemo na M23 irasatira umujyi wa Bukavu, uhana imbibe n’Akarere ka Rusizi.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW