Nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’amaguru (She-Amavubi) by’agateganyo, Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC, yatswe izo nshingano ataratangiza imyitozo.
Ku wa 29 Mutarama 2025, nib wo hahamagawe abakinnyi 28 b’Amavubi y’Abagore (She-Amavubi), mu mwiherero uzaba utegura imikino ibiri ya Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizaba muri uyu mwaka.
Ubwo hahamagarwaga aba bakinnyi, uwari umutoza mukuru w’agateganyo, yari Rwaka Claude usanzwe utoza Rayon Sports WFC, akaba yari yungirijwe na Mukamusonera Théogenie utoza Nyaruguru WFC ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Kuri ubu amakuru UMUSEKE wahawe na Rwaka, ni uko izi nshingano yamaze kuzakwa ariko abari bamwungirije bo bakaba bazakomeza inshingano bari bahawe. Undi mutoza wasigaranye na Théogenie, ni Séraphine usanzwe utoza abana b’Irerero rya PSG mu Rwanda riherereye i Huye.
Birakekwa ko iyi kipe ishobora kuzatozwa n’umutoza ukomoka mu Bufaransa, Bérnard Rodriguez w’imyaka 60 waciye mu makipe arimo Espérance de Tunis yo muri Tunisie. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yemeje ko She-Amavubi, igomba kuzaba ifite umutoza ufite amasezerano ahoraho.
Biteganyijwe ko umwiherero w’iyi kipe y’Igihugu, uzatangira ejo ku wa 9 Gashyantare 2025, imyitozo yo ikazatangira ku wa 10 Gashyantare. Iyi myitozo ishobora kuzatangizwa n’aba batoza bungirije.
Umukino ubanza biteganyijwe ko uzakinwa tariki ya 21 Gashyantare i Kigali, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe kuzabera mu Misiri tariki 25 Gashyantare uyu mwaka.
UMUSEKE.RW