Perezida wa mbere wa Namibia, Sam Nujoma, yaraye yitabye Imana ku myaka 95 aguye i Windhoek, nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze arwariye mu bitaro, nk’uko byemejwe na Perezida Nangolo Mbumba.
Sam Nujoma yavutse mu 1929 muri Namibia, icyo gihe yari izwi nka South West Africa, ikaba yarakoronizwaga na Afurika y’Epfo. Yiyitaga ‘umuhungu w’imfura mu muryango w’abahinzi.’
Uyu mugabo yabaye umukozi ku muhanda wa gariyamoshi, ariko yagiye akunda politiki, aho yerekanye ko yifuza kuzabohora abanya-Namibia akabavana mu bukoloni.
Yigiraga ku makuru y’abanya-Namibia bari barayoboye urugamba rwo kwigobotora abakoloni b’Abadage kuva mu 1884 kugera mu 1915.
Mu 1960, iyi mpirimbanyi mu bya politiki yirukanywe mu gihugu, ahungira muri Zambia, Tanzania na Angola.
Nujoma yagiye i New York gusaba ONU kwemera ukwigenga kwa Namibia, ariko Afurika y’Epfo irabyamagana. Mu 1966, hatangiye intambara ya kinyeshamba yo kurwanira ukwigenga kw’igihugu.
Nujoma ni we wayoboye SWAPO ari mu buhungiro muri icyo gihe cy’intambara, aho Afurika y’Epfo yamwise icyihebe gikurikiza amatwara ya Marxism.
Mu 1989, ubwo Afurika y’Epfo yemeraga kuva muri Namibia, Nujoma yatahutse mu gihugu. Namibia yabonye ubwigenge mu 1990, nyuma y’imyaka isaga 25 y’intambara.
Nujoma yatsinze amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu mu 1990. Yongeye gutorwa mu 1994 na 1999.
Uyu mugabo yaje guhindura itegeko nshinga ry’igihugu kugira ngo yongere kwiyamamariza kuyobora izindi manda, ibintu byatumye yijundikwa na benshi.
Mu 2005, Nujoma yarekuye ubutegetsi, hanyuma mu 2007 ava ku buyobozi bw’ishyaka rya SWAPO yari amazeho imyaka 47.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW