Shaban utoza AS Kigali mu babonye Licence B-CAF

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, ari mu batoza 19 b’Abanyarwanda babonye Licence B-CAF nyuma y’amezi ane bari bamaze mu mahugurwa.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, atangizwa n’Umuyobozi wa Tekiniki muri Ferwafa, Gérard Buscher, asozwa muri Mutarama 2025.

Abarimu barimo Rutsindura Antoine, Bazirake Hamim, Ndaguza Théonas na Mwambari Serge, ni bo batanze amasomo. Bize amasomo atanu (Modules).

Aba batoza batangiye amahugurwa ari 25 ariko abayasoje ni 24 n’ubwo hatsinze 19, hagatsindwa batanu. Ibi birasobanura ko batsinze ku kigero gishimishije.

Bamwe mu bo UMUSEKE wamenye batsinze, harimo umutoza wungirije wa Rutsiro FC, Rubangura Omar, Mbarushimana Shaban utoza AS Kigali, Mateso Jean de Dieu udafite akazi ubu, Gaspard utoza AS Muhanga n’abandi.

Aba batoza babonye Licence B-CAF, bemerewe kuba batoza mu cyiciro cya mbere ari abatoza bakuru mu makipe ya bo. Amakuru avuga ko muri Kamena uyu mwaka, hazakorwa andi mahugurwa yo kuri uru rwego.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka mu Karere ka Nyanza, hazakorerwa amahugurwa ya Licence C-CAF.

Abatoza 25 ni bo bari batangiye amahugurwa ariko 24 ni bo bayasoje
Mbarushimana Shaban utoza AS Kigali, ari mu babonye Licence B-CAF

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *