Itabi ririmo nikotine, bumwe mu burozi bwangiza umubiri kurusha ubundi, bushobora gutuma umuntu ashabuka, ariko nanone bukaba bwamutera kujunjama n’urupfu.
Kunywa itabi bituma ubwo burozi bugera mu bwonko vuba kandi bugatembera mu maraso mu buryo bwihuse.
Umuntu unywa ipaki y’itabi ku munsi aba anyoye uburozi bukubye incuro 200 ubwo anyoye mu gihe aritumuye incuro imwe.
Ubwo burozi buruta ububoneka mu kindi kiyobyabwenge icyo ari cyo cyose, ari na cyo gitera itabi kugira ubushobozi bwihariye bwo kubata abantu.
Aho itabi ribera akaga umuntu umaze kubatwa na ryo, maze yaryifuza akaribura, amera nk’urwaye kugeza yongeye kuritumagura.
Ni mu gihe ubushakashatsi ku ngaruka z’itabi bugaragaza ko iyo unyoye isegereti imwe uba ugabanyije iminota 6 ku minsi yawe yo kubaho.
Itabi ryangiza umubiri
Birazwi neza ko kunywa itabi bitera indwara zitandura, urugero nka kanseri, indwara z’umutima na zimwe mu ndwara z’ibihaha.
Itabi rishobora gutera uburemba n’ibyago byo kurwara indwara ituma uruhu ruzana amagaragamba izwi nka psoriasis.
- Advertisement -
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko riri no mu bitera abantu guhitanwa n’indwara zandura, zirimo igituntu.
Iyo umunywi w’itabi arikongeje, umwotsi waryo n’uwo asohora amaze kuritumura, iyo undi muntu awuhumetse, bishobora kumutera kanseri n’izindi ndwara.