Salva Kiir yirukanye ba visi perezida be babiri

Perezida wa Sudani y’Epfo,Salva Kiir Mayardit yirukanye ba visi perezida babiri; James Wani Igga na Hussein Abdelbagi, hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu (National Security Service).

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa mbere nijoro, Kiir yahise atangaza ko ashyizeho  Josephine Lago Yang na Benjamin Bol Mel ngo basimbure abo ba visi perezida babiri yirukanye.

Josephine Lago, wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi, ni umukobwa wa Joseph Lagu mu 1982 wabaye visi perezida wa Sudani mbere y’intambara muri icyo gihugu.

Naho Benjamin Bol Mel ni umwe mu bacuruzi bakomeye bazwi muri Sudani y’Epfo nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Nta mpamvu yatangajwe yo kwirukanwa kw’abo bategetsi.

Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu bicye ku isi gifite ba visi perezida batanu, imyanya yabo igenwa n’amasezerano y’amahoro ya 2018.

Iki gihugu gikungahaye kuri petelori, cyabonye ubwigenge mu myaka 13 ishize kibuvanye kuri Sudani.

Gusa nyuma cyahise gishegeshwa n’intambara z’imbere mu gihugu zo kurwanira ubutegetsi aho Perezida Salva Kiir atumvikanaga na visi perezida we wa mbere Riek Machar.

Nyuma y’imyaka itanu mu ntambara, bombi basinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi, nubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo ryagiye zizamo ibibazo.

- Advertisement -

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW