U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’Ububiligi  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’Ububiligi  

U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’Ububiligi  mu bikorwa by’iterambere hagendewe ku masezerano yasinywe mu 2024-2029.

Mu Itangazo rya guverinoma y’u Rwanda yasohoye, yatangaje ko yahagaritse imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi kuko bwahisemo gufatanya na Congo mu bukangurambaga bugamije gusibira amayira  u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu bikorwa by’iterambere.

U Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z’ubuhuza zemejwe na Afurika yunze Ubumwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’miryango ya EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwagiye mu bukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku rwego  mpuzamahanga.

Ruvuga ko  “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki ari ibintu bidakwiye.”

Rwagaragaje kandi  ko ibihano bishingiye ku kubogamira ku ruhande rumwe ari ukwivanga kudakenewe kandi bishobora guhungabanya no guca intege imbaraga z’Abanyafurika mu rugendo rugamije gushaka amahoro ndetse bikanadindiza kugera ku gisubizo cy’amahoro kuri ayo makimbirane ku buryo burambye.

Guverinomay ‘u Rwanda ivuga  ko imbaraga u Bubiligi buri gukoresha mu gushaka ko ruhagarikirwa inkunga, zerekana ko nta bufatanye mu bijyanye n’iterambere bugikenewe hagati y’impande zombi.

Rwashimangiye ko rushingiye kuri ibyo ruhagaritse imikoranire yose n’u Bubiligi muri gahunda zigamije iterambere kuva mu 2024-2029.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko idashobora guterwa ubwoba n’uwo ari we wese ku bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu kandi ko rushyigikiye amahoro no gukemura ibibazo mu buryo burambye.

Ruti “ Intego yacu ni imwe, ni iyo kurinda umutekano w’imipaka kandi nta muntu ukwiye gukomeza kwihanganira amakimbirane akomeje kuba aturutse ku kunanirwa inshingano kwa RDC n’umuryango mpuzamahanga wananiwe kuzuza inshingano zawo zo gusenya umutwe w’Iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR no kurinda uburenganzira bwa  ba nyamucye. ( Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda.)

- Advertisement -

U Rwanda rukomeza rugaragaza ko ubufatanye mu birebana n’iterambere bukwiye kuba bushingiye ku bwubahane hagati y’impande zombi  kandi u rwagerageje gukora ibyo rwasabwaga ku nkunga rwagiye rwakira .

Rwongeraho ko gushyigikira inzira y’ubuhuza  yafashwe na AU/ EAC na SADC ko ari ingenzi  muri ibi bihe bikomeye.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *