Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, zimushinja uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RD Congo aho umutwe wa M23 ukomeje gushegesha ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Kuri uyu wa Kane, tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi mu rwego rwa Politiki wa AFC/M23.
Amerika yashinje Gen (Rtd) Kabarebe, usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, kuba umuhuza wa Leta y’u Rwanda n’umutwe wa M23.
Iki gihugu cyatangaje ko Kabarebe na Kanyuka bafatiwe ibihano biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari (OFAC).
Yavuze ko ibi ari mu rwego rwo ‘kuryoza abayobozi bakomeye nka Kabarebe na Kanyuka bagira uruhare mu bikorwa bya RDF na M23 byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
N’ubwo Amerika itigeze itangaza ibihano yabafatiye, abo ifatira ibihano ibahanisha gufatira imitungo baba bafite ku butaka bwayo ndetse no kubima ‘visa.’
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ibi bihano bitumvikana ndetse nta shingiro bifite.
Ati ‘Ibihano nta shingiro bifite. Umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga Akarere kari gushyira mu bikorwa mu buryo bugamije kugera ku gisubizo cya politike, aho kuzica intege.
Makolo yongeyeho ko ibihano bidashobora kuba umuti w’ikibazo kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
- Advertisement -
Ati ‘Iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC, mu karere twari kuba twarabonye amahoro mu myaka myinshi ishize.’
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aheruka kubwira Jeune Afrique ko nta bwoba bw’ibihano by’amahanga afite, kuko atabigereranya no guhungabana k’umutekano w’Abanyarwanda.
Yagize ati ‘Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.’
U Rwanda rushimangira ko ikiruraje ishinga ari umutekano warwo no gukumira ibishobora kuwuhungabanya biturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ahandi hose.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW